Barasabwa gukoresha insinga z’amashanyarazi zujuje ubuziranenge

Ibi byagarutsweho ubwo inkongi y’umuriro yafashe inzu itunganya umuziki igashya igakongoka ngo biturutse ku nsinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge.

Abaturage baratabaye, abandi barahurura.
Abaturage baratabaye, abandi barahurura.

Iyi nzu itunganya umuziki mu mujyi wa Kayonza yahiye kuri uyu wa 09 Ukuboza 2016 ba nyirayo bari kuyikoreramo basohora utwangushye ibindi bihiramo.

Nkuko nyiri iyi studio yahiye Mubirigi Jean yabitangarije Kt Radio avuga ko ngo ubwo yari ari mu kazi atunganya umuziki yagiye kubona akabona inzu iratse.

Yagize ati “Narimfite mudasobwa ndi gutunganya umuziki ngiye kumva numva insinga ziraturitse,umuriro uhita waka inzu irashya,nsohoramo duke ibindi bihiramo nibwo nahise ntabaza abaturanyi REG na Polisi bazana kizimya moto barayizimya.”

Inzu yatunganyirizwagamo umuziki mu mujyi wa Kayonza yahiye irakongoka bari kuyizimya.
Inzu yatunganyirizwagamo umuziki mu mujyi wa Kayonza yahiye irakongoka bari kuyizimya.

Avuga ko yarokoyemo ibintu bimwe yasohoye umuriro utaraba mwinshi, ibyahiriyemo bikaba bifite agaciro k’amafaranga arenga ibihumbi 300, dore ko yari amezi abiri gusa akoreramo.

Mugabo Jakson uhagarariye ishami rishinzwe amashanyarazi (REG) mu Karere ka Kayonza avuga ko iyi nkongi y’umuriro ngo ishobora kuba yatewe na installation y’insinga zishaje zitari zimeze neza.

Ati “Mu byukuri twasanze insinga zishaje cyane kandi hari naho zigiye zipfundikanyije,ikindi ibyuma uriya muhungu akoresha atunganya umuziki bifite imbaraga zisumba ubushobozi bw’insinga n’umuriro zakiraga.”

Zimwe mu nsinga z'amashanyarazi zitujuje ubuziranenge iruhande rw'inzu yahiye.
Zimwe mu nsinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge iruhande rw’inzu yahiye.

Akomeza avuga ko iyo nzu yakorerwagamo umuziki, ifatanye n’izindi nzu 4 ku murongo utambitse kandi nazo zifite installation y’insinga zishinyitse zipfunditseho amashashi zitujuje ubuziranenge.
Ni yo mpamvu REG bafashe icyemezo cyo kuba bahagaritse umuriro muri izo nzu kuko nazo zishobora gushya,hagategerezwa igihe nyiri izo nzu wibera mu mujyi wa Kigali azaza agakora installation y’insinga nzima zujuje ubuziranenge.

Abo baturage bakupiwe umuriro w’amashanyarazi bavuga ko bibabangamiye kuba bari mu kizima ahantu hatabona ngo ariko bihangana bagategereza igihe ikibazo kizakemukira.

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe amashanyarazi bukaba busaba abaturage bose gukoresha insinga zujuje ubuziranenge mu nzu babamo, inzu bakoreramo hirindwa impanuka y’inkongi y’umuriro yahitana ubuzima bwabo ndetse n’ibintu byabo.

Abaturage bakaba baboneyeho gusaba kwegerezwa kizimyamoto mu Karere ka Kayonza kuko ituruka Rwamagana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntamusi numwe ndumva bemera ko barekuye umuriro nabi burihe iyo batavuze insiga bavuga ko inzu yesitaye nabi yewe abaturage tubihomberamo nayobewe icyerekezo ewasa itujyanamo iki kibazo umushikirano ukiganireho murakoze

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 15-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka