Barasaba ko habaho Ishuri ry’Imiyoborere ryitirirwa Kagame

Bamwe mu Banyarwanda b’inararibonye barasaba ko habaho ishuri ryitiriwe Kagame, “Kagame Institute of Good Governance”, rifasha mu gusigasira imiyoborere myiza no kuyisangiza abandi.

Mukantagara Edith avuga ko hakwiye kuba igikorwaremezo cyitirirwa Perezida Kagame
Mukantagara Edith avuga ko hakwiye kuba igikorwaremezo cyitirirwa Perezida Kagame

Edith Mukantagara, umukecuru w’imyaka 70 witabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 14 aturutse muri Uganda watanze icyo gitekerezo, yasabye ko Abanyarwanda batangira kwiga uko iryo shuri ryajyaho.

Ni igitekerezo kije mu gihe ibihugu byinshi ku isi bitangarira uburyo u Rwanda rwiyubatse mu buryo bwihuse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ababitangarira bavuga ko Perezida Kagame n’abo bafatanyije, batangiriye kuri zero bubaka igihugu, kuko ari inzego z’ubuyobozi, abaturage n’imitugo, byose byari byarashegeshwe n’iyo Jenoside.

Mukantagara akaba yasabye iryo shuri ashingiye ku kuba Perezida Kagame yarahinduye umurage w’ubuyobozi butahaga agaciro umuturage, ubu Abanyarwanda n’abanyamahanga bakaba batangarira uburyo, imiyoborere ye yihutisha iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Kuki tatatangiza ishuri tukaryita “Kagame Institute of Good Governance”cyangwa Institut de Bonne Gouvernance Paul Kagame!”

Uyu mukecuru akavuga ko ibyo Kagame yagiye asangiza amahanga byose bikwiye gukusanywa bikabamo amasomo (syllabus), cyangwa gahunda ifatika “kugira ngo bizabyare ishuri abantu bajya baza kwigiramo ibijyanye n’imiyoborere.”

Kuva muri 2003 atorerwa manda ya mbere yo kuyobora igihugu, Perezida Kagame yagiye ahabwa imidari y’ishimwe n’impamyabushobozi z’ikirenga n’ibigo birimo n’ibya za kaminuza nk’ishimwe nk’uruhare rwe mu guteza imbere u Rwanda ndetse n’imiyoborere myiza.

Mukantagara akabifatiraho agira ati “Ese ubundi kuki tutongera ku mazina ye ububasha yagihe ahabwa n’ibyo bigo,” aha yashakaga kuvuga kumwita Dr Paul Kagame.

Mukantabana avuga ko Ku izina rya Perezida kagame kakwiye gushyirwaho Dr Paul Kagame
Mukantabana avuga ko Ku izina rya Perezida kagame kakwiye gushyirwaho Dr Paul Kagame

Muri izo mpamyabushobozi z’ikirenga (PhD), iya vuba ni iyo aherutse guhabwa mu by’amategeko na Bahir Dar University yo muri Etiyopiya.

Muri 2003, yahawe n’Umuryango w’Abaperezida bakiri Bato (YPO) igihembo mpuzamahanga mu miyoborere (Global Leadership Award) mu gihe muri 2005 Oklahoma University yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) na yo yamuhaye imyamyabushobozi y’ikirenga mu miyoborere.

Kuri uru rutonde rurerure hazaho igihembo yahawe na Clinton Global Citizens Award kubera imiyoborere myiza yahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda.

Haniyongeraho ko hirya no hino muri Afurika usanga hagenda haba ibikorwa remezo birimo n’imihanda byitiriwe Perezida Kagame bamukurira ingofero kubera imiyoborere myiza.

Perezida Kagame yahawe ibikombe bitandukanye
Perezida Kagame yahawe ibikombe bitandukanye

Urugero ni nka hotel iri mu Mujyi wa Dar-es-Salam muri Tanzaniya bise “Hotel Kagame” no muri Malawi ahari umuhanda witiriwe Perezida Kagame.

Uretse ibyo, Perezida Kagame azwiho gukunda no guteza imbere imikino, bikaba byaratumye yitirirwa amwe mu marushanwa nka CECAFA Kagame Cup n’Umurenge Kagame Cup.

Komite Mpuzamahanga y’Imikino ya Olympic (IOC) na yo yahaye Perezida Kagame igihembo bise “Inspiring Young People”, baha umuntu uba warahize abandi mu gukundisha urubyiruko imikino.

Mukantagara avuga ko n’ubwoPerezida Kagame yitirirwa amwe mu marushanwa mu mikino, hakwiye no kuba igikorwa remezo yitirirwa .

Aha yambikwaga umudari mu gihugu cya Guinnee
Aha yambikwaga umudari mu gihugu cya Guinnee
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Paul Kagame institute of good governance. Ahubwo twahereye kuri rya rindi riri i Murambi ya Gitarama ahitwaga RIAM ubu habaye RMI maze rikamwitirirwa?

Kenzo yanditse ku itariki ya: 18-12-2016  →  Musubize

Paul Kagame ntawe uzatubua gukomeza kugukunda twebwe nk’abanyarwanda kuko wadukuye nk’aho umwami yakuye busyete

Niyigena yanditse ku itariki ya: 18-12-2016  →  Musubize

Kagame ni umuyobozi w’intangarugero haba no ku isi kuko si mu Rwanda avugwaho ibigwi gusa

Munyaneza yanditse ku itariki ya: 18-12-2016  →  Musubize

Iri shuri rijyeho kabisa Kagame Institute of good governance

Eliya yanditse ku itariki ya: 17-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka