Barasaba irimbi rusange bakareka gushyingura mu ngo
Abaturage bo mu Karere ka Burera barasaba ubuyobozi bwabo kubashakira amarimbi rusange yo gushyinguramo ababo ntibakomeze gushyingura mu ngo kuko bibateza ibibazo.
Bimwe mu bibazo bahura nabyo birimo ko iyo bakeneye kugurisha amasambu yabo basabwa gutaburura ababo bikaba byateza ihungabana mu baturanyi.
Bamwe bavuga ko gushyingura mu rugo ari amaburakindi ku batuye muri ako karere. Bakavuga ko baramutse babonye irimbi rusange byabafasha kuko bitajyanye n’igihe u Rwanda rugezemo.
Simbikangwa Emmanuel wo mu Murenge wa Cyeru, avuga ko gushyingura mu rugo ari ibintu bigoye kuko bigira ingaruka nyinshi zitandukanye ku basigaye.
Agira ati “Ingaruka za byo ni uko igihe nzakenera kuhagurisha uwo muntu bazamukuramo ni cyo kibazo, twasaba leta ko yadufasha tukabona aho twajya dushyingura kuko numva ntakwifuriza ab’ubu ko bajya bashyingura mu rugo.”
Mushimiyimana Clarisse wo Murenge wa Rusarabuye, asobanura ko gushyingura mu rugo atari amahitamo yabo ahubwo ngo n’amaburakindi.
Ati “Nanjye ubwanjye ndi mukuru no kujya mubwiherero nsaba ko bamperekeza kubera umuntu ushyinguye hafi aho, naho kuvuga ngo guhamba mu rugo n’icyifuzo cy’Abanyarwanda si byo ahubwo ni mbuze uko ngira, turasaba leta ko yadushakira aho dushyingura.”
Uwambajemariya Florence,Umuyobozi w’Akarere ka Burera, asobanura ko bafite gahunda yo gushyira amarimbi rusange mu mirenge itandukanye.
Ati “Mu kureba umurenge ku wundi hari imirenge yagaragaje ko ifite ubutaka bw’akarere bushobora kugirwa amarimbi, harimo Rugengabari, Kinyababa, Bungwe, Gitovu, Rugarama, Butaro na Nemba.
Ariko hakaba n’indi mirenge twasanze idashobora kubona ubutaka, tukaba tuzakoresha ubutaka bw’abaturage tukabaha ingurane, gahunda yo kureba ubutaka twarayirangije, tukaba duteganya kubishyikiriza inama njyanama kugira ngo ibifateho umwanzuro.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko hari imirenge imwe n’imwe nka Gatebe na Ruhunde ifite amarimbi rusange. Gusa avuga ko akeneye kwagurwa kuko ubutaka budahagije, hakiyongeraho n’imirenge ya Kinoni na Rusarabuye itarabonerwa ubutaka neza.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ni byiza cyane pe!! nukuri birabogamye kdi biteye nagahinda kubona ushyingura umuntu wawe musambu yawe noneho haza nka gahunda yo guca indinganire bakamutabura agatecwa agaciro boshye imbwa. ibyo bisubirweho rwose ntibikwiye murwanda rwuyumunsi.