Barasaba ibitabo bivuguruza amateka yigishijwe mu Rwanda

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko kuba amateka mabi yarafashe igihe kinini yigishwa mu Rwanda, bisaba ko handikwa ibindi ibitabo biyavuguruza.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza ubwo rwakoraga urugendo rwo kwibuka bagenzi barwo bazize Jenoside.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyanza ubwo rwakoraga urugendo rwo kwibuka bagenzi barwo bazize Jenoside.

Urubyiruko rwo mu karere ka Nyanza rwiga mu mashuli yisumbuye ruvaga ko kuba batabona ibitabo bivuga ku mateka nyakuri y’Abanyarwanda, bituma bakomeza kwigishirizwa iwabo ku ishyiga inyigisho zakwirakwije n’abakoroni.

Manirakiza Eric w’imyaka 25 avuga ko we na bagenzi be bagorwa no kubona mu masomero ibitabo bivuga ku mateka nyakuri y’Abanyarwanda bikavuguruza ibyo ababyeyi babo bigishirijwemo.

Agira ati “Nk’urubyiruko dufite inyota yo kumenya amateka adashingiye ku nyigisho z’abakoroni babibye amacakubiri mu banyarwanda bikabageza kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.”

Fidel Ndayisaba yasabye abajijutse kwandika ibitabo nyakuri ku mateka y'u Rwanda.
Fidel Ndayisaba yasabye abajijutse kwandika ibitabo nyakuri ku mateka y’u Rwanda.

Manirakiza avuga ko kuba ibitabo bivuga ku mateka nyakuri bitagaragara ngo urubyiruko rubisome bifite ingaruka y’amakuru, bamwe muri bo bakomeza kwigishwa n’iwabo mu miryango usanga afite ibisigisi by’abakoroni.

Ati “Inyigisho zicamo amacakubiri Abanyarwanda zigishijwe igihe kinini mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse abantu bakuru bariho icyo gihe usanga ari zo bagifite mu mitwe yabo, kandi nta cyiza izo nyigisho zasize usibye kubageza kuri jenoside yakorewe abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe mu Rwanda bazizwa uko baremwe.”

Izi mpungenge ni zimwe mu zagaragarijwe umunyamabanga wa komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidel Ndayisaba, yaganiraga n’abakozi mu karere ka Nyanza kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” tariki 2 Kamena 2016.

Mudahinyuka Narcisse, umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuli yo mu Karere ka Nyanza muri icyo kiganiro yagaragaje impungenge baterwa n’ibira ry’ibitabo bivuga ku mateka nyakuru y’abanyarwanda.

Ati “Urubyiruko twigisha mu bigo by’amashuli usanga rufite inyota yo kumenya ariko imbogamizi iracyari mu bitabo biyavuga bitagamije kuryanisha abanyarwanda.”

Ndayisaba yavuze ko iki kibazo kizabonerwa umuti ariko anasaba abajijutse kubigiramo uruhare bakandika ibitabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Jye mbona abanyarwanda dukunda kumva kurusha gusoma no gushakisha. None se igitabo cyitwa"ubumwe bw’abanyarwanda mu mateka yabo: ubukoloni n’amacakubiri mu Rwanda" ntigihari, nticyasohotse? Gisomwa na bangahe kandi ko kigura make, kikaboneka muri za Library zitandukanye!

Umusaza yanditse ku itariki ya: 6-06-2016  →  Musubize

Mu myaka 20 ishize buri gihe iyo tugiye mu nama tuganirizwa ku mateka yaranze igihugu cyacu, u Rwanda; Niba urubyiruko rudafite ibitabo byo kwigiramo amateka y’uRwanda ni ukuvuga ko ayo twirirwa tubwirwa ari amateka adafite "Reference". Turasaba commission y’Ubumwe n’Ubwiyunge kwandika ayo mateka cyane ko inafite ingengo y’Imari yakoreshwa muri icyo gikorwa. Ndayisaba Fideli (Udahemuka) uwo muhigo azawuhigure kandi n’abanyabwenge (Intiti) arazifite muri Commission ayoboye. Iyo mvugo ya "Turifuza ko handikwa amateka y’u Rwanda" bikagenda bikamara imyaka 20 atarandikwa turabirambiwe.
Niba abakoloni abararoze Abanyarwanda cyane cyane abakuze, natwe urubyiruko turimo turarogwa kubera ko tutigishwa amateka nyayo yaranze u Rwanda. Mu rwego rw’Ubumwe n’Ubwiyunge nyakuri, urubyiruko rw’u Rwanda rukeneye amateka y’ukuri kandi atabogamye. Mugire amahoro y’Imana

Alberto Konde yanditse ku itariki ya: 6-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka