Baragirwa inama yo gutwikira ibyobo bitangira amazi y’imvura

Abatuye mu Mudugudu wa Mirama ya 2 Akagari ka Nyagatare Umurenge wa Nyagatare, baragirwa inama yo gutwikira ibyobo bitangira amazi y’imvura.

Abagirwa inama ni ano mu Murenge wa Nyagatare
Abagirwa inama ni ano mu Murenge wa Nyagatare

Ni nyuma y’uko mu mvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Ukwakira 2016, umwana witwa Uwiragiye Carine w’imyaka 3 yitabye Imana, aguye mu mwobo ufata amazi y’imvura ava ku nzu y’iwabo.

Uyu mwana ngo yaguye muri uwo mwobo akurikiye nyina mu gikoni, ntibabasha kumukuramo akiri muzima.

Nyiransetsayabo Goret nyina wa Nyakwigendera, avuga ko atigeze amenya ko umwana yamukurikiye, kuko yari azi ko ari kumwe na se mu nzu.

Agira ati “ Umwana namusize mu gitanda nziko yasinziriye, sinamenye ko yankurikiye”.
Munyangabo Celestin Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, asaba abaturage kurinda abana babo no kubahora iruhande.

Anabasaba gutwikira ibinogo bifata amazi biri imbere y’amazu yabo, kuko n’ubwo birinda isuri mu mbuga ariko nanone bishobora kubyara impanuka yavamo urupfu nk’uru.

Ati “Ni byiza gufata amazi ava ku mazu kandi ni itegeko. Ariko na none biriya byobo bidatwikiriwe, byakomeza guteza impanuka zitwara ubuzima bw’abana bato zitaretse n’abakuru”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka