Bamwe mu bacuruzi ntibaramenya imikoreshereze ya “EBM”
Bamwe mu bacuruzi baciriritse ntibaramenya iby’ikoreshwa ry’akamashini gatanga inyemezabuguzi (EBM) kandi muri bo hari abagombaga kuba bagakoresha.
Aba bacuruzi babitangaje kuri uyu wa Kabiri, taliki 7 Kamena 2016, ubwo Ikigo cy’u Rwanda cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyari mu gace ka Nyabugogo mu gikorwa cyo kureba niba abacuruzi baho bujuje ibyangombwa ndetse niba abagomba gukoresha EBM bazikoresha kandi neza.
Gakamba Jean Bosco ucururiza akabari ahitwa Kiruhura, avuga ko EBM azibona ahandi ariko ku bwe ngo ntazi ibyazo kuko yumva bitamureba.
Agira ati “Utu tumashini natubonaga mu mangazini no mu maduka manini sinari nzi ko no mu tubari nk’aka tugomba kudukoresha.”
Avuga kandi ko nubwo abakozi ba RRA bamusobanuriye iby’ikoreshwa rya EBM, kuyigura ngo bizamugora kuko iriya mashini ihenze.
Gakamba ati “Iyi mashini igura amafaranga menshi cyane, RRA yakagombye kuyimpa ubundi jyewe ngasora gusa, noneho bo bakajya baza kugenzura niba ngakoresha neza.”
Richard Dada, Komiseri Wungirije ushinzwe abasoreshwa bato n’abaciriritse muri RRA, avuga ko iki kigo gifite inshingano yo kugera ku bacuruzi kenshi, nk’aba bataramenya amoko atandukanye y’imisoro ndetse n’akamaro ka EBM.
Agira ati “Gukangurira abasora gutanga inyemezabuguzi za EBM, gukora imenyekanishamusoro no gusora neza kandi ku gihe, ni ishingano za RRA kuko buri gihe havuka abasoreshwa bashya ari yo mpamvu tugomba kubasura kenshi ngo tubibutse kubahiriza inshingano zabo, cyane ko hari n’abatazi imikorere y’utu tumashini.”
Akomeza avuga ko hari bamwe mu bacuruzi bagiye basanga badakoresha neza EBM kandi bazitunze, gusa ngo imikoreshereze yazo muri rusange ku bazifite iri ku kigero gishimishije kuko ngo iri kuri 90%.
Yongeraho ko ubukangurambaga bukomeje ariko ngo mu gihe hari abakomeza kugaragaraho kutubahiriza amategeko agenga imisoro, bashobora gufatirwa ibihano byanagira ingaruka ku bucuruzi bwabo.
Igikorwa nk’iki cy’ubukangurambaga cyaherukaga mu ntangiriro z’ukwezi gushize, kikaba cyari kigamije kureba niba abacuruzi bafite inyemezabuguzi za EBM z’ibyo baranguye ndetse na bo baziha ababagurira.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwadufasha mukatubwira umuntu ufata EBM byibuze amafranga yaba acuruza kumunsi ?