Bamaze umwaka batarishyurwa ay’umuhanda bakoze

Bamwe mu bakoze imirimo yo kubaka mu muhanda Save-Mamba-Gikonko mu Karere ka Gisagara bahangayikishijwe no kuba umwaka urangiye batabonye amafaranga bakoreye.

Bamwe mu bafundi bubatse uyu muhanda ntibishyuwe.
Bamwe mu bafundi bubatse uyu muhanda ntibishyuwe.

Atarishyuwe ni a bakoraga imirimo ya gifundi bubakaga amateme n’inkengero z’umuhanda (Bordures).

Rukundo Jean Damascene umwe mu bafundi bubatse muri uyu muhanda batahembwe, avuga ko abenshi mu bafundi bakoranye ari abari baturutse mu bindi bice by’igihugu, baje bazanye na kompayi yabakoereshaga.

Avuga ko bahageze bafashe na bamwe mu bahatuye nabo babaha akazi,gusa bon go bari bakeya kuburyo no kubabona bigoranye. Avuga ko bakoze amezi abiri ariko ngo bahembewe ukwezi kumwe gusa imirimo ihita ihagarara n’ababakoreshaga bahita bigendera batabahembye.

Imirimo yo kubaka ntiyarangiye ndetse hamwe mu hubatswe hatangiye gusenyuka.
Imirimo yo kubaka ntiyarangiye ndetse hamwe mu hubatswe hatangiye gusenyuka.

Agira ati “Twakoze muri uyu muhanda,n’uyu munsi nta mafaranga twabonye!baheruka mukwa 11,banyuzamo imashini bwa nyuma bahise bigendera ubu dusoje umwaka nta faranga dufite kandi twarakoze.”

Abafundi bo muri aka gace mugenzi wabo Rukundo avuga ko basangiye ikibazo ari icyenda. Rukundo ku giti cye we avuga ko bamurimo amafaranga ibihumbi 62Frw, gusa ngo ntazi umubare w’amafaranga buri mufundi yari amaze kugezamo.

Kompanyi ya Horizon niyo yari ifite isoko ryo kubaka uyu muhanda. Gusa ubuyobozi bw’Umurenge wa Save buvuga ko yari yaragiye iha isoko andi ma kompanyi mato, yayifashaga mu mirimo imwe n’imwe.

Kimonyo Innocent uyobora uyu murenge ahera avuga ko kumenya neza uwo aba bafundi bishyuza bigoye. Ariko akongeraho ko ubuyobozi bugiye kubikurikirana bukabakorera ubuvugizi kugiango babone amafaranga yabo.

Ati “Ubundi Horizon yatsindiye isoko,ariko mu gukora imiferege iha isoko abandi (aba sous-traitants) kandi twari twabasuye twumvikana ko nta mwenda bagomba kugirira umuturage.

Birumvikana rero ko ubwo rwiyemezamirimo yatinze kubishyura,ariko turavugana nawe byihute.”

Uyu muhanda wubatswe ukanasiga byinshi mu bibazo birimo kutishyurwa ku bawuturiye bangirijwe ibikorwa, bigaragara ko utarangiye kuko n’aho aba bafundi bavuga bubakaga naho hatarangiye, hamwe muri ho hanatangiye gusenyuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi nabyo biri mubituma abaturajye bahora mukene baratanze imbaraga zabo habura iki nga bicike twabibaza nde?

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka