Bamaze imyaka 4 bategereje amafaranga ya kawa zabo

Abahinzi ba kawa mu kagari ka Gakoma,umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara baravuga ko koperative bagemuriye umusaruro muri 2012 yabambuye.

Barishyuza kaw bagemuye muri koperative ntiyabishyura
Barishyuza kaw bagemuye muri koperative ntiyabishyura

Aba bahinzi bavuga ko mu kugemura umusaruro,umuhinzi yahabwaga agapapuro kagaragaza umubare w’ibiro yagiye agemura.

Igihe cy’isarura mu mwaka wa 2012 kirangiye,aba bahinzi ngo bategereje ko koperative yabishyura baraheba.

Bavuga kandi ko bagerageje kwishyuza koperative amafaranga yabo,ariko ngo ubuyobozi bwayiyoboraga icyo gihe bukababwira ko umusaruro bagemuye wibwe.

Basabwe kwihangana ngo bashakirwe ukundi bishyurwa,nk’uko bivugwa na Karekezi Vincent umwe muri aba bahinzi.

Yagize ati”Baratubwiye ngo ikahu zaribwe,ngo nidutegereze bazatwishyure.
Noneho twebwe tukibaza ukuntu ikahu zibwe tukaba aritwe tubihomberamo kandi twarazibahaye,bikatuyobera”.

Yungamo ati”Uwari umuyobozi wa koperative we yigeze kutwereka moto yari kuri koperative,aratubwira ngo nibayigurisha bazatwishyuramo makeya!Iyo moto ntituzi n’igihe yagurishirijwe”.

Bavuga ko bifuza ko ubuyobozi bwabafasha gukurikirana iki kibazo bakishyurwa,na cyane ko ngo bamwe mu bayoboraga iyi koperative batagihari,bityo bikabatera impungenge zo kuba bahomba burundu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mamba, Jean Bosco Uwimana avuga ko n’ubwo iki kibazo kimaze igihe,kitigeze gishyikirizwa ubuyobozi.

We avuga ko icyo bari bazi banatangiye gukurikirana ari icy’abaturage bahawe amafaranga make ku musaruro wabo,bakaba bishyuza ayasigaye.

Uyu muyobozi ariko avuga ko n’ubwo bamwe mu bayoboraga koperative zikusanya umusaruro wa kawa batakiziyobora,ngo bagiye kugikurikirana hamenyekane iyo koperativeyakiriye umusaruro w’abaturage.

Ati”Ibyo aribyo byose hari umuntu wafashe umusaruro wabo.Niyo mpamvu ngiye kugikurikirana tumenye ababambuye abo aribo hanyuma tubishyurize amafaranga yabo aboneke”.

Aba baturage bavuga ko ikiro kimwe bakigemuraga ku mafaranga 180 frw,kandi bakavuga ko nibura ntawari waragemuye munsi y’ibiro 200 bya kawa muri uwo mwaka wa 2012.

Bivuga ko uwo barimo amafaranga makeya bamurimo ibihumbi 36 y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi ni amanyanga avanzemo n’ubwambuzi bukabije! Bishyure abaturage amafaranga yabo bongereho n’inyungu zabo dore ko hashize imyaka ikabakaba ine yose barabatwariye kawa yabo!

Rugira yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

Ibi bidindiza umuhinzi bigatuma adatera imbere ndabona hagakwiye kugaho inyungu yubukererwe kuberako inganda ziba zacuruje zarungutse umuturage we nigihombo kuki badahita bishyura nukubera iki nihajyaho amande ntibizongera kubaho murakoze

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka