Bamaranye insinga imyaka umunani ku mazu nta mashanyarazi

Bamwe mu batujwe mu Mudugudu wa Bumbogo mu Murenge wa Bumbogo muri Gasabo ngo bababazwa no kudacana umuriro w’amashanyarazi nk’abandi.

Uyu mudugudu ufite umuriro w'amashanyarazi ariko hari abamaze imyaka umunani insinga zikora ku mazu yabo ariko badashobora gucana.
Uyu mudugudu ufite umuriro w’amashanyarazi ariko hari abamaze imyaka umunani insinga zikora ku mazu yabo ariko badashobora gucana.

Uyu mudugudu umaze imyaka umunani utujwemo abatishoboye bari mu ngeri zitandukanye, hari zimwe mu nzu zirimo umuriro w’amashanyarazi ku buryo bacana, n’izindi ugeramo ariko ntibacane kuko intsinga zifashishwa ngo bashyiremo amatara zitarashyirwamo.

Umwe mu bafite iki kibazo, Uwimana Bertilde, avuga ko bimubabaza kubona yarasigaye inyuma kandi yaraziye rimwe n’abandi mu mudugudu.

Agira ati “Ikimbabaza ni ukubona abandi bacanye njye ntacanye nkumva birambangamiye, guhora ngura buji ya buri gihe na byo nkumva binteye ikibazo nakagombye kwicara na njye mu nzu ifite umuriro, nkajya nkanda ku gikuta nk’abandi hakabona”.

Avuga ko hashize imyaka umunani ari muri iyi nzu, ariko agitegereje ko bamukorera “installation” na we agacana kuko avuga ko atabyishoborera kubera ko ari umukene.

Umusaza we witwa Mutabazi Pascal na we bahuje ikibazo, avuga ko hari igihe atabona amafaranga yo kugura buji yo gucana.

Ati “Turifuza ko natwe badufasha tugacana umuriro w’amashanyarazi kuko hari igihe bitugora ntitubone amafaranga yo kugura buji bityo tukaguma mu kizima, ugasanga umuntu aragenda agwira ibikuta”.

Uyu muryango uvuga ko umaze igihe kinini uhawe itara rishyirwamo umuriro w'amashanyarazi ariko wabuze icyo urimaza ntaho gucomeka.
Uyu muryango uvuga ko umaze igihe kinini uhawe itara rishyirwamo umuriro w’amashanyarazi ariko wabuze icyo urimaza ntaho gucomeka.

Aba bombi bafite amatara manini bahawe, afite aho gucomeka nka radiyo cyangwa telefone mu kuyongeramo umuriro, ariko aracyabitse nk’uko bayahawe kuko atagira icyo abamarira nta muriro w’amashanyarazi bafite mu nzu ngo bayacomeke.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gasabo ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Mberabahizi Rémond Chrétien, avuga ko abafite icyo kibazo bakwegera ubuyobozi.

Ati “Nk’akarere ntidushobora gutuza abantu igice, birashoboka ko haba hari abagifite icyo kibazo bikaba bisaba kubanza kubabarura, ariko kandi banatwegera tukareba uko cyakemuka cyane ko ubushake buhari”.

Yongeraho ko barimo gushaka uko babashyiriraho uburyo bwo gukoresha imirasire y’izuba kuko ngo byagaragaye ko hari n’abadacana kuko batabasha kwigurira umuriro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka