Bamako: Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Inama ku buzima bw’imyororokere mu rubyiruko

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama ku buzima bw’imyororokere byahuje abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye Inama ihuza abayobozi b’ Ubufaransa n’ abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo muri Afurika (Sommet France Afrique).

Abafasha b'abakuru b'ibihugu bya Afurika bitabiriye Inama bitabiriye inama ku buzima bw'imyororokere mu rubyiruko
Abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye Inama bitabiriye inama ku buzima bw’imyororokere mu rubyiruko

Guhera ku wa gatandatu, Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye iyi nama yiswe "Sommet de Bamako" iri kubera i Bamako muri Mali, ikaba ibaye ku nshuro ya 27.

Muri ibi biganiro abafasha b’abakuru b’ibihugu basangiye ubunararibonye bwo mu bihugu byabo bushingiye ku migenzo gakondo n’umuco.

Iyi nama kandi yabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo ku byo bakongeramo imbaraga mu gushyigikira inzego z’ubuzima, uburezi, iterambere rusange rishingiye ku kwibeshaho, no mu kubungabunga ibidukikije mu bihugu byabo.

Iyi nama yafunguwe na Madamu Keïta Aminata Maïga wa Perezida wa Mali, itangizwa n’indirimbo gakondo irata umugore n’umukino mugufi wakinwe n’Abanya-Mali, uvuga kuri gakondo y’ubuzima bw’imyororokere mu gace Mali ihereyemo, yibanda cyane ku buryo bwo kuboneza urubyaro.

Iyi nama yateguwe hashingiwe ku kuba muri Afurika, buri gihugu kigira umwihariko wacyo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, uyu mwihariko ugafasha abaturage ba buri gihugu kugera ku mibereho myiza.

Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye Sommet de Bamako
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye Sommet de Bamako

Muri iyi nama hagaragajwe ko imigenzo n’imico byo hambere ari kimwe mu byakwifashishwa mu kugena gahunda z’iterambere zishimangira ubuzima bwiza.

Ibi byagarutsweho hagamijwe guteza imbere imyumvire iboneye mu kuboneza urubyaro, kwita ku mugore utwite n’uruhinja, kwita ku mibanire myiza, kugera kuri serivisi z’ubuvuzi hakiri kare.

Ibi ngo ni bimwe mu bifasha cyane mu kubugangabunga ubuzima bw’imyororokere muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka