Bakora urugendo rw’amasaha atanu bashaka amazi

Bamwe mu batuye umurenge wa Karangazi baravuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kubura amazi, aho bakora urugendo rw’amasaha atanu bayashaka.

Nayikondo bavomagaho zarapfuye
Nayikondo bavomagaho zarapfuye

Ikibazo cy’aba baturage bo mu karere ka Nyagatare ngo kimaze amezi atanu.

Mujyenama Aloys avuga ko bagize ikibazo aho amariba yo mu bwoko bwa nayikondo abiri bavomaga apfiriye, ndetse n’izuba ryinshi rituma aborozi babirukana ku mariba yabo bacukurije.

Yagize ati “Ikibazo cy’amazi ino ntayo, abafite imbaraga bayakura ahitwa mu Kabare mu kigo cya gisirikare dukoresha amasaha 5 ngo tuyabone.

Aborozi izuba ryaravuye baratwirukana. Mbese uwadukorera nayikondo zacu cyakemuka.”

Niyonangana Jean Damascene we avuga ko aho nayikondo bavomaga ipfiriye bayobotse idamu Leta yubatse kuko irimo amazi menshi.

Ikibazo ariko nanone ngo bakwa amafaranga 20frw ku ijerekani, cyangwa 1000frw ku kwezi yo kubungabunga idamu, kugira ngo n’ibyuma bakoresha bavoma nibyangirika bisanwe.

bake bafite amazi bacuruza baba bafite abantu benshi batonze umurongo
bake bafite amazi bacuruza baba bafite abantu benshi batonze umurongo

Yemeza ko gutanga ayo mafaranga atabyanga ariko bakwiye kuyasonerwa muri iki gihe bagifite ibibazo.

Agira ati “Urabona amapfa ameze nabi, izuba riracyakaze ntawizeye kweza nanone, ntawufite aho akorera amafaranga. Ubu se urumva ayo mafaranga yava hehe koko? Badufashije n’ubundi ntitubyanga ikibazo ni amapfa.”

Kayitare Didas umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko ubusabe bwabo buzasuzumwa na komite icunga idamu kandi buzitabwaho.

Avuga kandi ko mu minsi mike nayikondo zabo zizasanwa ndetse na rwiyemezamirimo yamaze kuboneka.

Ati “Kubufatanye na WASAC isoko ryaratanzwe hazasanwa nayikondo 59 hubakwe n’inshya 25 zose zishyirweho imirasire y’izuba.

Rwiyemezamirimo watsindiye isoko ari hafi gutangira imirimo ikibazo kizakemuka rwose.”

Nayikondo imwe izuzura ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda hagati ya miliyoni 18 kugera kuri 20.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka