Bahuguwe ku guhanga imirimo itangiza ibidukikije

Mu Rwanda hasojwe amahugurwa agamije gufasha ahanini urubyiruko n’abagore kwihangira imirimo ibyara inyungu ariko itangiza ibidukikije (Green jobs).

Ayo mahugurwa yahuje abantu baturutse mu bigo bitandukanye bifite aho bihuriye n'umurimo no kurengera ibidukikije
Ayo mahugurwa yahuje abantu baturutse mu bigo bitandukanye bifite aho bihuriye n’umurimo no kurengera ibidukikije

Ayo mahugurwa yari amaze icyumweru yasojwe kuri uyu wa 27 Nyakanga 2018, akaba yateguwe n’Umuryango mpuzamahanga wita ku murimo (ILO) ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe guteza imbere uburezi n’amahugurwa (APEFE).

Yagenewe abakozi 40 b’ibigo bitandukanye bifite aho bihurira n’umurimo no kurengera ibidukikije, birimo n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET).

Joseph Masengesho, umuyobozi w’agateganyo wa APEFE, avuga ko intego y’ayo mahugurwa ari kwihangira imirimo ariko hanarengerwa ibidukikije.

Agira ati “Ikigamijwe ni uko abantu bamenya kwihangira imirimo ibateza imbere ariko itangiza ibidukikije. Bakamenya uko Biyogaze zikorwa cyangwa ikoreshwa ry’imirasire y’izuba mu guteka hirindwa gutema amashyamba nk’uko na Leta y’u Rwanda ihora ibidushishikariza”.

Bamwe mu bitabiriye ayo mahugurwa, bavuga ko hari icyo agiye guhindura mu mikorere yabo, nk’uko bitangazwa na Bernard Ndayishimiye, umukozi muri IPRC Musanze.

Ati “Ubusanzwe mu myuga twigisha ntabwo twibandaga ku mirimo itangiza ibidukikije, twigishaga bisanzwe. Icyakora nyuma y’aya mahugurwa, tugiye gusaba ko byashyirwa mu nteganyanyigisho ku buryo ibyo tuzajya twigisha byongerwaho kurwanya ibihumanya ikirere”.

Yongeraho ko umuntu kugira ngo akore ari uko agira umwuka mwiza ahumeka ari yo mpamvu bagiye gushyira ingufu muri izo mpinduka.

Abantu barasabwa kwihangira imirimo ibyara inyungu ariko itangiza ibidukikije
Abantu barasabwa kwihangira imirimo ibyara inyungu ariko itangiza ibidukikije

Alice Umuhire ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu nama y’igihugu y’abagore, avuga ko bagiye kongera gushishikariza abagore gutinyuka guhanga imirimo’.

Ati “Nk’inama y’igihugu y’abagore, ndabona dukwiye kongera imbaraga mu bukangurambaga nubwo dusanzwe tubakangurira kwihangira imirimo. Icyiyongereyeho ni uko tugiye kubakangurira kwiga imyuga ariko ya yindi irengera ibidukikije nk’amashanyarazi n’ibindi”.

Arongera ati “Ikindi dushishikariza abagore ni ugutinyuka kwiga imyuga bivugwa ko ikomeye, ari iy’abagabo kuko na bo bashoboye. Bakajya mu gukanika, gukora amazi, gukora imbabura zitangiza ikirere kandi zicana make n’ibindi”.

Uwari ukuriye ayo mahugurwa, Chandni Lanfranchi, avuga ko kuba hahuguwe abakuriye inzego zitandukanye ari ikintu cy’ingenzi kuko na bo bazahita bahugura abandi benshi bityo abihangira imirimo itangiza ibidukikije biyongere kandi bakore biteze imbere.

Ibarura riheruka (EICV4) ryerekanye ko ubushomeri buri ku kigero cya 2%, bukaba ngo buri hejuru mu mijyi aho buri ku 9% ariko bugakabya mu mujyi wa Kigali kuko wihariye 11%, kwihangira imirimo rero ngo bikaba ari byo gisubizo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka