Bahize kwirinda kurengenya abo bayobora
Abakozi bashinzwe iterambere mu tugari tugize akarere ka Huye bahigiye kwirinda ruswa, kwirinda gutonesha ndetse no kurenganya abaturage bashinzwe kuyobora.
Nyuma y’itorero bavuyemo i Nasho mu karere ka Kirehe, muri uku kwezi kw’Ukwakira, bamwe muri bo bavuga ko bikoreye isuzuma bagasanga hari aho bakoraga nabi.
Iyi mikorere mibi ngo hari abo yagiye igaragaraho, bigatuma badaha serivisi abaturage uko bigomba, nk’ukuo Niyirora Donat umwe muri bo abivuga.
Yagize ati”Hamwe na hamwe byagiye bibaho,ugasanga bagenzi bacu barijandika mu kwaka ruswa abaturage,kubasiragiza,kubarenganya ndetse no kubakubita kandi bidakwiye”.
Winfride Karigirwa avuga ko mu itorero bisuzumye bagasanga bene iyi migirire idashobora gutuma abaturage batera imbere.
Kubera iyi mpamvu bakaba bemereye imbere y’ubuyobozi guca ukubiri nayo.
Ati”Iyo migirire ntikwiye ndetse twamaze kuyikuraho ntizongera kugaragara ukundi kuri ba Rushingwangerero”.
Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu Cyprien Mutwarasibo, asaba aba bakozi kubaha umuturage bayobora kuko ariwe mukoresha wabo wa mbere.
Abasaba kandi gutinya icyaricyo cyose cyatuma bagwa mu mutego wo guhemukira umuturage, kuko nabo ubwabo baba bihemukiye.
Ati” Gufata amafaranga y’umuturage ni umwanda mukwiye kubitinya,ni nabyo bizatuma mwesa iyi mihigo,mukaba abayobozi beza kandi mukaramba ku kazi.
Mugire ikinyabupfura kandi mugire ibyo mutinya”.
Bimwe mu byo aba bakozi bahigiye harimo kuba abanyakuri,kwanga ikibi no gutanga serivisi nziza kandi ku gihe.
Mu byifuzo batanze harimo kubonerwa inyoroshyangendo zabafasha kunoza neza akazi, no guhabwa telefoni zigezweho zabafasha gutanga amakuru ku gihe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|