Bafite impungenge ko inzu bagiye kubakirwa itazabasanga

Bamwe mu bakecuru batanze umusanzu bahabwa ku nkunga y’ingoboka mu Karere ka Nyamagabe, bifuzwa gusubizwa amafaranga yabo, kuko batizeye ko bazazibamo kubera izabukuru.

Abakecuru ba VUP bubakiwe inzu ariko bakaba batayifiyeho uburenganzira Gasaka yose.
Abakecuru ba VUP bubakiwe inzu ariko bakaba batayifiyeho uburenganzira Gasaka yose.

Ni nyuma y’uko bamwe muri aba bakecuru b’i Nyamagabe muri Gasaka bagiye bakurwa ku bahabwa inkunga y’ingoboka muri VUP, abandi bakavuga ko bageze mu zabukuru batategereza igihe uyu mushinga wazungukira ngo batangire kubona ayo mafaranga.

Hakaba hari n’abavuga ko bamwe mu bagiye bayatanga bagiye bapfa kubera gusaza bagasanga ngo igisubizo cyiza ari uko basubizwa amafaranga yabo inzu ikazaba iya Leta, nk’uko bivugwa na Nyirabititaweho Daphrose umwe muri bo.

Agira ati “Ikibazo mfite rero twafataga amafaranga muri VUP,bankuyemo. Icya kabiri ayo bagiye badukuraho bavuga ngo barubaka inzu, iyo nzu ntituyizi, barayubatse bakatubwira ngo ni iya rwiyemezamirimo, ntitumuzi.”

Bayiringire Jean umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gasaka avuga ko abakecuru n'abasaza bakeneye gusubizwa amafaranga yabo bazayasubizwa inzu itangiye gutanga umusaruro.
Bayiringire Jean umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka avuga ko abakecuru n’abasaza bakeneye gusubizwa amafaranga yabo bazayasubizwa inzu itangiye gutanga umusaruro.

Iki kibazo kinagarukwaho n’undi mukecuru utuye mu Kagari ka Nyabivumu mu Mudugudu wa Dusego witwa Marcelline Mukaruhamya.

Ati “Baduhaga amafaranga ya VUP y’abakecuru n’abasaza noneho batubwira ko tugomba gutanga ayo kubakamo inzu mu mafaranga badukuraho. Byaterwaga n’amafaranga turi buhabwe uwo munsi. Hariho igihe badukuyeho umunani, hariho igihe badukuyeho ibihumbi 15Frw, hariho igihe badukuyeho ibihumbi 7Frw.

Tukabahakanira tukababwirako ko twebwe dushaje,bukeye bateranya amafaranga,batubwira ko habonetse miliyoni makumyabiri na zingahe, ngo bagiye kutwubakira inzu, ikibanza baguze ntabwo bigeze baduha icyangombwa cyacyo,ntabwo bigeze batwereka rwiyemezamirimo wubatse iyo nzu.”

Ikibazo cya gatatu aba bakecuru bagarukaho ngo nta buzima gatozi bafite kuri ayo mazu n’icyo kibanza bubatse ngo bamenye ko ayo mazu ari ayabo.

Abakecuru bafite iki kibazo bakaba bavuga ko barimo abo mu tugari twa Ngiryi, Nyamugari, Nyabivumu n’ahandi mu murenge wa Gasaka. Bagasaba ko basubizwa amafaranga yabo.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka Bayiringire John yemeza ko iyi nzu yubakiwe aba bakecuru kugira ngo izabafashe mu minsi iri imbere kujya babona aho bakura amafaranga.

Ati “Abagenerwabikorwa ba VUP bahabwa inkunga y’ingoboka mu buryo bwo kubafasha nabo bifasha mu buryo burambye hatekerejwe umushinga bakora uzajya ubafasha mu buryo burambye, ku buryo bibaye ngombwa ko batagifashwa, wa mushinga wajya ubabyarira inyungu zo kwifasha mu gihe kirekire.”

Bayiringire avuga ko ubuyobozi bwabagiriye inama y’uwo mushinga ariko hagati yabo baba aribo bifatira umwanzuro bagena n’amafaranga bagenda bizigama buri kwezi bagura ikibanza, hubakwa n’inzu komite ibibafashijemo,ubu irahari irubatse.

Abajijwe ibijyanye n’iyo nzu Bayiringire yagize ati “Gusa yari itaruzura,isize sima,irakinze,irimo purafo, amashanyarazi agezemo n’amazi barimo barayashyiramo bakora n’imbuga yo hanze kugira ngo hamere neza.”

Bayirigire anavuga ko hari habonetse n’abantu bashaka kuyikodesha ariko bababwira ko baba bitonze gato, kugira ngo ibanze yuzure neza kugira ngo badatanga amafaranga make bagahenda abagenerwabikorwa.

Ku kibazo cy’abari basanzwe bahabwa inkunga y’ingoboka bavanywe ku rutonde rw’abakiyihabwa muri VUP kandi hari umugabane batanze kuri aya mafaranga yubatse iyi nzu bagashaka ko bayasubizwa, Bayiringire hari uko yagishubije.

Ati “Harimo abatarasubiyemo bitewe n’impamvu zitandukanye. Harimo abavuye mu cyiciro cya mbere bajya mu cya kabiri, harimo abo usanga barazamutse hari aho bavuye n’aho bageze bitewe n’amabwiriza abagenga ya VUP.

Abavuyemo rero ntago bigeze bishimira ko bavuye ku nkunga y’ingoboka ihoraho.”

Bayiringire akomeza avuga ko bakoranye inama zitandukanye babasobanurira impamvu batakiri ku rutonde rw’abahabwa inkunga y’ingoboka ihoraho.

Ku birebana n’inzu yubatswe batanzeho imigabane avuga ko hari inama babagiriye. Ati “Twarababwiye tuti kubera ko mwamaze gukora igikorwa inzu irahari ntago twenda kuyisenya ngo amafaranga muyagabane.

Twarababwiye tuti koperative iragumaho,noneho imigabane mwatanze iraba umugabane wa buri munyamuryango,turababwira tuti ese umunyamuryango ni uwuhe mugabane yakwiza ujyanye n’agaciro k’inzu kugira ngo akomeze abe umunyamuryango ku bavuyemo.”

Bayiringire avuga ko uwagumyemo we akomeza akazamura umugabane we mu gihe abavuyemo basabwa kongera umugabane wabo kugira ngo bashyikire abandi cyangwa se bakagumana uwo bagizemo bakazajya bahabwa inyungu hakurikijwe umugabane bafitemo.

Ati “Ushaka kuvamo we rero bitewe n’uko amafaranga yubatse inzu ntayo agihari kuri konti,kandi igikorwa kigaragara inzu itari busenywe,inzu nitangira kubona ubukode, itangiye gutanga umusaruro, komite izicara igene amafaranga ya buri wese yari agejejemo ayasubizwe.”

Kuri ubu ngo amabwiriza ahari akaba ari uko hatazongera gufatwa ku mafaranga y’abagenerwabikorwa ba VUP ngo hagire icyo akoreshwa cy’umushinga urambye uzabafasha ahubwo ngo bayabaha yose bo ubwabo bakayicungira.

Inzu aba bagenerwabikorwa b’inkunga y’ingoboka muri VUP i Gasaka bubakiwe ikaba imaze gutwara amafaranga ari hagati ya miliyoni 28 na 32 nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge yabidutangarije.

Akavuga ko mu gihe cy’imyaka 5 cyangwa 6 izaba imaze kugaruza amafaranga yatanzweho yubakwa kuko yubatse heza ku buryo izahita ibona abayikoreramo niyuzura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka