Bafite ibibazo mu miryango bisaba gukemurirwa mu mugoroba w’ababyeyi

Abadepite basuye abaturage mu mirenge itandukanye y’Akarere ka kamonyi, bavuga ko ibibazo bahasanze bikwiye kuganirirwa mu mugoroba w’ababyeyi.

Bamwe mu bashakanye bagaraje ko bafitanye ibibazo.
Bamwe mu bashakanye bagaraje ko bafitanye ibibazo.

Bamwe mu bashakanye bagarije itsinda ry’abadepite basuye akarere ka Kamonyi kuva tariki 24 kugeza 29 Kamena 2016, ibibazo by’uko abo babana babahohotera bakababuza uburenganzira. Nyamara mu gusesengura abaturage bakagaragaza ko uwatanze ikibazo ariwe uhohotera.

Urugero ni umugore wo mu kagari ka Karengera mu Murenge wa Musambira, wagaragarije abadepite ko umugabo we yamubujije uburenganzira, amukubita akaba yaramwirukanye mu rugo.

Yagize ati “Umugabo yaranyirukanye kandi ambuza uburenganzira ku mutungo, nkana nasabaga ko mwampesha uburenganzira ku mutungo nkabona icyo ntungisha abana.”

Cyakoze abaturage bazi iby’uyu muryango ntibatumye abadepite bemera ibyo uwo mugore avuze, ahubwo bagaragaje ko umugore ari we uhohotera umugabo amukangisha ko imitungo babamo ari iyaturutse iwabo.

Shyaka Hassan, Imboni y’umuryango w’abagabo barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina RWAMREC, yatangaje ko ikibazo kiri muri urwo rugo giterwa n’umugore utubaha umugabo.

Ati “Twasabye umugore ko asaba imbabazi umugabo kuko ariwe ufite amafuti. Aho ikibazo kiri ni uko iyo umugabo ashatse kugira ijambo mu rugo, umugore amwibutsa ko ibintu ari ibyo umuryango we.”

Hari n’abandi muri uyu murenge wa Musambira bagaragaje ko bafitanye amakimbirane.

Depite Kankera Marie Josee na Depite Karenzi Theoneste bongeye kwibutsa abaturage ko kubahana aribyo bihesha agaciro umuryango.

Depite Kankera ati “Na Bibiliya iravuga ngo umugore afite inshingano zo kubaha umugabo, n’umugabo agakunda umugore. Ariko se wakunda umuntu ukamuraza ku nkeke?

Ayo makimbirane yo mu ngo rero mureke tuyareke kuko amahoro aricyo kintu cya mbere umuntu akenera.”

No mu yindi mirenge, abadapite bahasuye bagaragaje ko ibibazo by’amakimbirane mu bashakanye biteye inkeke, Depite Mukayuhi Rwaka Costance asaba ubuyobozi bw’akarere gushyira ingufu mu “mugoroba w’ababyeyi”, aho abaturanyi bagirana inama ku bibazo bafite, kuko hari aho babwiwe ko udakorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka