Ba Rwiyemezamirimo bigize ba bihemu batangatanzwe mu turere

Abayobozi b’uturere basabwe guhora basangira amakuru kuri ba Rwiyemezamirimo baha amasoko, kugira ngo hirindwe ko abambuye abaturage bongera guhabwa amasoko.

Depite Nkusi Juvenal ukuriye komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y'Imali ya Leta mu Nteko Ishinga amategeko
Depite Nkusi Juvenal ukuriye komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Imali ya Leta mu Nteko Ishinga amategeko

Depite Nkusi Juvenal ukuriye komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Imali ya Leta mu Nteko Ishinga amategeko, yabisabye abayobozi b’uturere bateraniye mu mwiherero w’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Bije bikurikira Umushinga w’itegeko uherutse gutorwa n’inteko ishinga amategeko, rivuga ko nta Rwiyemezamirimo uzongera kwishyurwa amafaranga y’isoko rya Leta yakoze, atabanje kugaragaza ibyemezo bigaragaza ko yishyuye abakozi yakoresheje.

Iri tegeko niritorwa ryitezweho guca burundu ba Rwiyemezamirimo bari baragize umuco kwambura abaturage bakoresheje, ikibazo cyazamutse kikagera no ku mukuru w’Igihugu, nawe akacyamagana yivuye inyuma.

Depite Nkusi aganiriza abayobozi ku ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo yagize ati” Ibi birasaba ko komite nyobozi y’Akarere kose ibiganiraho ikabyemeza kandi mwese birabareba.”

Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Werurwe 2018
Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Werurwe 2018

Depite Nkusi kandi yasabye abayobozi b’uturere kutigira ba ntibindeba mu bibazo bibera mu turere bayobora, ndetse no kudahishira abanyabyaha, kuko ingaruka z’ibyo byaha ziba ku muturage kandi ari we wagombye kuba afashwa kumererwa neza.

Ati "Kuki Meya yareka ibintu bikangirika areba akumva ko bireba abandi? Ubu hari n’abasigaye bareka kugaragaza cyangwa bagatinza iperereza kugira ngo ibyaha byakozwe bisaze maze ababikoze bazabe abere."

Uyu mwiherero w’abayobozi b’Inzego z’ibanze waje ukurikira uwahuje abayobozi bakuru b’igihugu.

Perezida Kagame awutangiza yasabye aba bayobozi gushyira umuturage imbere mu byo bakora byose bakagabanya kwireba, kuko umuturage ari we abayobozi bashinzwe mbere y’ibindi byose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nabatanga amasoko baziko ntamafaranga bafiye baje bahanwa

Nsengiyumva jean pierre yanditse ku itariki ya: 29-03-2018  →  Musubize

LETA NITUVUGIRE RWOSE RWIYEMEZAMIRIMO AGUHA AKAZI WAMARA KUMUKORERA AKAGUHEZA ARIKWIKORERA IBYE LETA NIBAHAGURUKIRE BOGASUBIRA KU SUKA

YEGO yanditse ku itariki ya: 29-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka