Ba rwiyemezamirimo bambura abakozi ntaho bazongera kujya babona isoko

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) itangaza ko igiye kujya ifatira ibihano ba rwiyemezamirimo batishyura abakozi baba bakoresheje.

Umunyamabanga uhoraho muri MIFOTRA Musonera Gaspard
Umunyamabanga uhoraho muri MIFOTRA Musonera Gaspard

Umunyamabanga uhoraho muri MIFOTRA, Musonera Gaspard avuga ko Leta itazakomeza kurebera ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bambura abo bakoresha.

Ahamya ko bazajaya babambura ibyangombwa bityo ntibanongere kubona aho bapiganira amasoko ya Leta.

Agira ati “Uretse ibyo bazajya bakwa ibyangombwa ndetse ntibazongere kubona ibyangombwa by’abashaka gukora indi mirimo kuko biba byagaragaye ko ari abahemu”.

Akomeza avuga ko mu minsi ya vuba bagiye gukorana n’abakozi bashinzwe umurimo mu turere bityo bandike abakoresha bafitanye ibibazo n’abakozi babo byo kutabishyura.

Habyarimana Venuste, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Rilima muri Bugesera avuga ko yakoreye rwiyemezamirimo wubakaga inyubako y’Akarere ka Bugesera, aramwambura none aho yafataga ibyo kurya muri butiki bamutwaye igare.

Agira ati “Rwose baramutse babafatiye ibyemezo nk’abo batwambuye byadushimisha kuko bajya n’ahandi naho bakambura abandi kandi amafaranga yabo barayabishyuye.”

Bamwe mu bikorera bafite amasosiyete akoresha abakozi mu bikorwa bya buri munsi, bavuga ko bagenzi babo batishyura abo baba bakoresheje babiterwa n’uko bafata amafaranga bagahembye abakozi bakayashyira mu bindi bikorwa; nk’uko bigarukwaho na Murindahabi Innocent umwe muri ba rwiyemezamirimo abisobanura.

Agira ati “Aba baraduha isura mbi mu bakozi! Ni byo koko Leta ikwiye kubafatira ibihano kuko nibwo icyo kibazo gishobora gukemuka burundu.

Ikindi usanga amafaranga baba batayabuze yo kwishyura abakozi bakoresheje ahubwo bahita bayajyana mu bindi.”

Ikibazo cya ba rwiyemezamirimo batishyura abakozi si ubwa mbere kigarukwaho nyamara gikomeje kugaragara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki cyemezo ni cyiza cyane, ahubwo Mifotra nihere kuri company yitwa PTS(Premier Tour Services). Yambuye abantu bayihaye imodoka kuva mu kwezi kwa mbere.

Aimable yanditse ku itariki ya: 9-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka