Ba “Meya” bahaswe ibibazo ku mwanda ukigaragara mu baturage babiburira ibisubizo

Perezida Paul Kagame yatangije umwiherero abaza abayobozi b’uturere impamvu bamaze imyaka 15 bagaruka ku bibazo bimwe birimo “isuku” ariko ntacyo babikoraho.

Perezida Kagame yasabye abayobozi kuva mu biro bakegera abaturage bakabakemurira ibibazo
Perezida Kagame yasabye abayobozi kuva mu biro bakegera abaturage bakabakemurira ibibazo

Perezida Kagame yababazaga impamvu bananiwe gukemura bimwe mu bibazo byoroshye birimo “isuku nke mu baturange” nko kurarana n’amatungo no kurwara amavunja kandi bahorana babibona.

Mu bafashe ijambo bose nta n’umwe washoboye kugira igisubizo gifatika agitangaho, ariko bose bemeye ko ari amakosa yo kudakurikirana, baniyemeza kubihagurukira.

Umwe mu bayobozi b’akarere wafashe ijambo yagize ati “Mwarabitubwiye kandi muhora mubitubwira ariko njyewe ndemeza ko twagize uburangare bwo kuba tutaragiye tujya mu baturage tukumva ko gukoresha inama bihagije.”

Nyuma yo gukomeza kubahata kugira icyo basubanura kuri ubwo burangare, umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne yagize ati “Igikwiye ni uko dusohoka mu biro no kongera kwegera abaturage kurushaho.”

Perezida Kagame yavuze ko aba bayobozi bakwiye kuva mu kuvuga kuko hashize imyaka 15 havugwa ikintu kimwe ariko nta na kimwe gikorwa. Ati “Kuki nta bikorwa, muri mu kuganira gusa, muraganira ibiki bitazwi.”

Perezida Kagame yagereranyije abayobozi nk’amashanyarazi abaturage babona abanyura hejuru ariko ntacyo abamariye, kuko nubwo hari abamanuka bakajya mu baturage usanga birangiye nta kintu babafashije.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yavuze ko ikibazo abona gikomeye mu nzego z’ibanze ari imyumvire yo hasi abayobozi bagifite ariko bakwiye ghindura.

Ati “Hari aho ugera umuntu yari ahahagaze wawumwereka (umwanda) we akakubwira ko atabibonaga. Rwose ibyo turabibona hirya no hino.”

Minisitiri Kaboneka yavuze ko ikibazo cy’imyumvire kiri no mu baturage ariko inshingano nkuru zikaba zifitwe n’abayobozi.

Ati “Hari n’aho tugera tugasanga abaturage bararwaye bwaki kandi bafite ibisabwa byose ngo bivuze.”

Perezida Kagame yavuze ko uyu mwiherero ukwiye gufasha abayobozi kumva neza niba icyerekezo igihugu kihaye bacyumva bose, kandi bakamenya uko bitwara mu rugendo rugana aho igihugu kifuza kugera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Leta niyubake imihanda, ishyire amazi n’amashanyarazi mu midugudu, ihange akazi ku Banyarwanda bashaka akazi bose. Umutungo w’Igihugu n’usaranganywa neza, Umunyarwanda wese akagira icyo yinjiza mu mufuka buri kwezi ntakizamubuza kugira isuku. Nawe se iyo izuba rivuye usanga ari "Ivumbi" gusa, Imvura yagwa ugasanga ni "icyondo"... Hejuru y’ibyo byose hari Ubukene bukabije mu miryango cyane cyane mu giturage. Ahubwo ikibazo kinini gihari ni iki: Ni iki cyakorwa kugira ngo igiturage nacyo kizamuke mu rwego rwo kubona akazi gahoraho kabaha Frw? Ese Ibikorwaremezo by’ibanze birahari (Inshingano za Leta)? Gutura mu midugudu bigeze he? Dore urugero rworoshye: Umunyeshuri arangiza kwiga kaminuza akamara imyaka irenga 2 nta kazi kandi Leta yaramutanzeho Frw...sicyo gusa hari n’ibindi...Ukomye urusyo ajye akoma n’ingasire naho ubundi "Vision 2050" tuzayigeraho bigoranye. Mugire amahoro

Konde Albert yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

Mbere na mbere ndashimira nyakubahwa president wa Repubulika y’URWANDA we udahwema namba mugutekerereza u Rwanda n’Abanyarwanda , Nibyo pe abayobozi bibanze nibareke gushushanya amakuru doreko burya inkuru mbarirano iratuba cg se ikongererwa,nibyo nibasohoke mu bireaux baganire n’Abaturage! gusa natwe hano mu mudugudu wa Kivumu ndetse nuwa Ntwaro mu kagari ka Nyamitanzi mu murenge wa Jomba mutuvuganire tubone amazi doreko tumaze igihe kinini tutavoma kandi amazi ari isoko y’ubuzima cyane cyane mu kurwanya umwanda, ndetse tubonye n’ amashanyarazi byaba byiza kuko iyo midugudu yaratarutswe .

sugira jean marie vianney yanditse ku itariki ya: 27-02-2018  →  Musubize

Njye mbona atari uburangare ahubwo Abayobozi bemera ndetse bakishinja amakosa badakora kandi atari bo niba ari igihunga byaranshobeye; ahubwo nta murongo mugari usobanutse ngo habe igenamigambi bityo ufash mayor gukura abaturage mu kibazo cy’ubukene muri rusange kuko si imyumvire ni ubukene mu mutwe no mu mufuka ndetse n’inzara. Nawe se umuturage azareka kurarana nítungu munzu ate?kdi imbwa ziyarya, abajura bakayiba, isuku izava hehe? amavunja acike ate? mumbwire!None se Mayor niwe uzatanga uwo murongo wenyine? nta bufatanye ahubwo yemeye gutega ibitugu. Na nyuma Perezidence Minisiteri ingabo, Polisi, Minisante... nizitaza nkuko Nyakatsi yacitse ntakizakorwa bizahora gutya. Inama :" Mayor wenyine ntiyabishobora niyo yagira ate", birasaba ingufu zivuye hejuru

Dumbuli yanditse ku itariki ya: 26-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka