Ba gitifu b’intara basimbuwe uw’Iburengerazuba yimurirwa mu Majyaruguru
Abari abanyamabanga nshingwabikorwa n’Intara y’Amajyepfo, iy’Iburasirazuba n’Amajyaruguru basimbuwe naho uwari uw’Intara y’Iburengerazuba yimurirwa mu Ntara y’Amajyaruguru.
Iki cyemezo cyafashwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, tariki ya 09 Ukuboza 2016.
Mu itangazo ry’ibyemezo by’iyo nama y’abaminisitiri niho hagaragaramo izo mpinduka zabaye ku bari abanyamabanga nshingwabikorwa b’intara enye z’Igihugu.
Madamu Izabiliza Jeanne wari umunyambanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo yasimbuwe kuri uwo mwanya na Mushaija Geoffrey.
Mu ntara y’Iburasirazuba uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo Makombe Jean Marie Vianney yasimbuwe na Habimana Kizito.
Habimana Kizito yari asanzwe ari umuyobozi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari mu Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu Ntara y’Iburengerazuba uwari umunyamabanga nshingwabikorwa wayo Jabo Paul yimuriwe mu Ntara y’Amajyaruguru asimbura Kabagamba Deo wakuwe kuri uwo mwanya.
Jabo Paul yasimbuwe na Habiyaremye Pierre Celestin wari usanzwe ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke.
Izi mpinduka zije zikurikira izabayeho ku bayobozi b’intara aho uwari guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse yahawe kuyobora Intara y’Iburengerazuba agasimburwa na Mureshyankwano Marie Rose.
Uwari umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé yasimbuwe na Musabyimana Jean Claude. Intara y’Iburasirazuba yahawe kuyoborwa na Kazayire Judith asimbura Uwamariya Odette.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
guhindura abayobozi ninzira nziza yimpindura matwara mumiyoborere ahubwo hari bagitifu bimirenge nabutugari baba bamaze nkimyaka 8 cyangwa 10 badahindurwa ? Ese niba baba barateje imbere aho bayobora ntahandi bajya guteza imbere ?harabagize akarima aho bayobora kubera kuharamba !nabo muzatubarize kaboneka nyakubahwa minisitiri
Congs Habimana Kizito
Bjr.Nge ndabishima cyane uko guhindurwa kwa bayobozi.ahubwo nibabahindure munzego zose kuko iyo barambye kubuyozi nta musaruro batanga.urugero:aboyobozi bibigo bya mashuri,abanyamabanganshigwabikorwa bu turere n’abandi......