Ba gafotozi bagiye kubyaza umusaruro amahugurwa bahawe
Abakora umwuga wo gufotora bahuguwe n’ikigo cy’itangazamakuru Kigali Today Ltd, bavuga ko batangiye kwishyira hamwe kugira ngo babyaze umusaruro ubumenyi bahawe.
Kigali Today Ltd yabahaye amahugurwa mu bihe bitandukanye, ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA).
Tariki ya 28/10/2016, nibwo aba banyamakuru bahuye n’izindi nzego z’itangazamakuru zirimo urwego rw’itangazamakuru kwigenzura (RMC) n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), bazereka ko bishyize hamwe bagamije kugaragaza isura nzinza y’u Rwanda binyuze mu mafoto.
Bashinze umuryango witwa “PIRO” (Power of Image Rwanda Organization) kugira ngo amahugurwa bahawe bayabyaze umusaruro, bafotora kinyamwuga; nkuko Mutangana Emmanuel, umuyobozi w’uwo muryango abisobanura.
Agira ati “Urabona, twatekerejweho, dutangwaho amafaranga menshi. Rero natwe uyu mugisha twagize, turashaka uko tuwubyaza umusaruro, kugirango abatugiriye icyizere, babone ko batavunikiye ubusa.
Kandi turabizeza ko bizagenda neza cyane, kuko turimo kuganira n’inzego zitandukanye zizadufasha kuduha umurongo ngenderwaho uhamye.”
Akomeza avuga ko kandi bitazagarukiraho kuko banashaka kongera umubare w’abifuza gukora umwuga wo gufotora.
Mugisha Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC, yabwiye abo banyamakuru ko bagize igitekerezo cyiza, kuko bigiye guca akajagari kabaga muri uyu mwuga.
Yakomeje abibutsa ko bagomba kubaha no kumenya itegeko rigenga umwuga w’itangazamakuru kuko nabo ribareba.
Yabahwituriye kwitwara nk’abanyamwuga, barangwa n’isuku, ubunyangamugayo, gukorana neza n’inzego zishinzwe umutekano igihe bari mu kazi kabo ko gufotora.
Gonzague Muganwa, umunyamabanga nshingwabikorwa wa ARJ yijeje aba banyamakuru ko bazabafasha haba mu bitekerezo n’amikoro kugira ngo umwuga wo gufotora ugire agaciro gakomeye mu Rwanda.
Kigali Today Ltd, ibifashijwemo na WDA, imaze guhugura abanyamakuru bafotora basaga 75, muri gahunda ya Kora Wigire “NEP”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|