Arashimira Kigali Today yamuhesheje imitungo y’ababyeyi be

Nshimyumukiza Richard wo mu murenge wa Bweramana akarere ka Ruhango, arashimira Kigali Today ubuvugizi yamukoreye, akabona iby’ababyeyi be.

Nshimyumukiza Richard arateganya gutunganya isambu ye yasubijwe
Nshimyumukiza Richard arateganya gutunganya isambu ye yasubijwe

Nshimyumukiza w’imyaka 33, avuga ko yari amaze imyaka irenga 14 aburana imitungo y’ababyeyi be,ikibazo kidakemuka.

Avuga ko yigiriye inama yo kwegera itangazamakuru, agana Kigali Today, akorerwa ubuvugizi, tariki ya 25 Gicurasi 2016.

Nshimyimukiza akomeza avuga ko nyuma y’aha ikibazo cye cyakurikiranywe byimbitse, kirakemuka, asubizwa isambu ye tariki ya 26 Nzeli 2016.

Yagize ati “Ndababwiza ukuri, abantu babyanga babyemera, itangazamakuru n’ijwi rya rubanda peee, narishimye nsubizwa agaciro na Kigali Today.

Gusa ikimbabaza sinzi ahantu ikorera nari kuzagenda nkapfukama imbere y’ubuyobozi bwabo nkabashimira. Ariko n’ubu ndabasabira imigisha iva ku Mana”

Nshimyumukiza wamugariye ku rugamba, akagirwa imfubyi na Jenoside yakorewe abatutsi, ikibazo cye cyari isambu y’ababyeyi be yagurishijwe na Nyirarume ku buryo butemewe, agasigarira aho.

Avuga ko inkuru y’iki kibazo imaze kujya ahagaragara, inzego zitandukanye zahise zikinjiramo, gishyikirizwa abunzi b’umurenge wa Bweramana.

Inteko y’abunzi nyuma yo kumva impande zombi, yanzuye ko ahabwa imitungo y’iwabo, hanyuma uwari warayiguze agakurikirana uwayimugurishije biteme n’amategeko.

Nyuma y’iki cyemezo cy’abunzi, avuga ko atiyumvisha uburyo cyakemutse n’ukuntu yari yaragerageje bikananira. Gusa akemeza ko cyashyizwemo imbaraga nyuma yo gutangazwa.

Avuga ko agaciro ahawe, agiye kukabyaza umusaruro, iyi sambu akayitunganya ndetse akanashyingura ababyeyi be mu cyubahiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka