Arasaba ubufasha nyuma yo kwibaruka batatu basanga batanu umugabo yamutanye (Ivuguruye)

Gerardine Mukandanga w’i Rukira mu Karere ka Huye yibarutse abana batatu, abakobwa babiri n’umuhungu umwe ariko nta bushobozi afite bwo kubarera.

Yibarutse batatu basanga batanu umugabo we yamutanye
Yibarutse batatu basanga batanu umugabo we yamutanye

Yibarutse abo bana tariki ya 13 Gicurasi 2017. Ubu bari mu bitaro bya Kabutare biri i Huye. Nta murwaza bafite n’ibyo kurya abibona bimugoye ku buryo kugeza ubu atarabasha kubona amashereka yo guha abo bana.

Mukandanga w’imyaka 35 yabyariye mu rugo hanyuma ajya kwa muganga biturutse ku mujyanama w’ubuzima washakaga ko abo bana na nyina basuzumwa.

Agira ati “Sinari nzi ko ntwite batatu kuko ntigeze njya no kwa muganga kubera kutagira mituweri. Namaze kubyara uwa mbere, uwa kabiri aza nibwira ko ari iya nyuma ije, n’uwa gatatu biba uko.”

Aba bana batatu yabyaye ni imbyaro ye ya gatandatu. Barakurikira abandi batanu yabyaranye n’umugabo yari yarashatse waje kumuta yishakira undi mugore.

Hari hashize imyaka itatu batandukanye. Umwana mutoya mu bo babyaranye afite imyaka umunani.

Aha niho ahera asaba ubufasha kuko ngo n’abo yari asanzwe afite kubatunga byari byamunaniye ku buryo bamwe banataye ishuri kubera ubukene.

Arifuza uwamuha mitiweri ngo azajye abasha kuvuza abo bana. Nuwamufasha kubona amata yo kubaha ngo yaba amufashije cyane.

Abo batatu yibarutse, yababyaranye n’umugabo yagiye kwaka akazi ashakisha ibyo gutunga abo bandi batanu.

Amarira amushoka ku matama agira ati “Kuva namenya ko ntwite naheze mu nzu. Nta ntege numvaga mfite. Nigeze no gushaka kuyikuramo kuko nabonaga uko mbayeho bitanyemerera kubyara undi mwana.”

Abo bana yabyaye kuri ubu bambaye utwenda bahawe no kwa muganga. Umuforomo uri kubakurikirana avuga ko nta kibazo bafite.

Umwe yavukanye ibiro bibiri n’amagarama 300, undi avukana ikiro n’amagarama 900, uwa gatatu avukana ikilo kimwe n’amagarama 700.

Mukandanga ni we bigaragara ko afite ibibazo ku buryo batangiye kumukorera ibizamini ngo barebe indwara arwaye.

Hari n’undi mugore wahuye n’ikibazo nk’icyo

Si ubwa mbere mu Karere ka Huye hagaragaye ikibazo nk’iki. Hashize amezi atatu undi mugore witwa Solange Mukanyandwi w’i Ruhashya nawe yibarutse abana batatu, atashye asanga umugabo we yigendeye. Babanaga batarasezeranye.

Abo bana batatu yabyaye basanze abandi batatu yari yabyaranye n’uwo mugabo wamutaye. Umukuru muri bo afite imyaka umunani.

Arasaba ubufasha bwo kubarera kuko nta bushobozi bundi afite kandi naho ababa ngo aracumbitse.

Mukanyandwi nawe yibarutse batatu atashye asanga umugabo yigendeye
Mukanyandwi nawe yibarutse batatu atashye asanga umugabo yigendeye

Kuri ubu Mukanyandwi ari ku bitaro bya Kabutare biri i Huye aho yaje kuvuza umwe muri abo bana. Nta mitiweri afite, abeshejweho n’abagira neza.

Avuga ko abonye abagira neza bamufasha kubona Mitiweri, imyambaro yo kwambika abo bana n’ibyo kurya baba bamufashije cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

nukuri Imana imufashe kandi muduhe uburyo twakohereza ubufasha

ange yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

Ntabwo ukwiye kuvuga gutyo kuko burya ibibazo tugendana nabyo,Bityo
wivugako ntacyo wamufasha kandi wumveko waba ugiriye neza ababana ateruye kuko niwo mutungo igihugu cyacu gifite.Batubwire uko byagenda ngo afashwe kandi buriwese abigire ibye

Athanase yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

Oya uyu ntacyo namufasha kabisa. Ubu se umuntu w’injiji bigeze aha wamufasha iki? Keretse uwamufasha kuzamura imyumvire kuko ikibazo cye si ubukene, ikibazo gikomeye afite ni ubwenge bucye. Byonyine no kuba yari asanzwe yarabyaye abana 5 ni ikibazo gikomeye.

kagiraneza Gilles yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

Injijj ni wowe uvugako utafasha umuntu. Ubwo isi iri kugushakira ibirungo nawe igukarange humura

Nero yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

Ndabaramukije.
Uwo mubyeyi ndashaka kumufasha.
Namugeraho nte?

Sylvie yanditse ku itariki ya: 14-05-2017  →  Musubize

Murakoze kuduha iyi nkuru ariko mwadushakira uburyo abafite umutima ufasha bamugezaho ubufasha.

Alphonse. H yanditse ku itariki ya: 14-05-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka