Ap Gitwaza ngo ni ’Impano y’Imana’ ku Rwanda

Ap Paul Gitwaza ahamya ko ari impano y’Imana ku gihugu cy’u Rwanda, ku karere, muri Afurika ndetse no ku isi muri Rusange.

Ap Paul Gitwaza avuga ko ari Impano y'Imana ku Rwanda , ndetse no ku isi
Ap Paul Gitwaza avuga ko ari Impano y’Imana ku Rwanda , ndetse no ku isi

Yabitangarije mu isengesho risoza umwaka 2017, ryabaye mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza rishyira tariki ya 1 Mutarama 2017, ryabereye ku cyicaro cya Zion Temple giherereye mu Gatenga.

Muri iri sengesho Ap Gitwaza avuga ko mu 2017 yahuye n’ibihe bitamworoheye byanashoboraga gutuma atandukana burundu na Zion Temple abereye umushumba, ariko Imana iramufasha irabimutsindira.

Ibi ngo byamuhamirije ko nta Kabuza ari Impano y’Imana ku Rwanda, mu Karere, muri Afurika ndetse no ku isi muri rusange.

Yagize ati” Kuva natangira uyu murimo nawutangiranye intambara. Ariko iz’uyu mwaka zari zikomeye cyane. Nkaba mbashimira ko mwabanye nanjye mukanshyigikira n’umuryango wanjye, Imana ibahe umugisha cyane.”

Yakomeje agira ati” Umugambi wa Satani wari uwo kugira ngo mve muri iki gihugu ngende. Kandi ibintu byose bituma nari bugende byari biteguye. Aho nagombaga kugana hari hahari ndetse n’imirimo mishya nari bugemo yari iteguye. Ariko ibi ntabwo byari ubushake bw’Imana”.

AP Gitwaza yavuze ko atigeze arwanira kuba mu Rwanda, ngo kuko afite henshi yashoboraga kuba, ndetse afite n’ibyangombwa bimubesha mu bindi bihugu.

Ati” Umuryango wanjye utuye muri Amerika ndetse tuhafite ibyangombwa bituma tuhaba, kandi tubayeho neza. Ntabwo byari bingoye kugenda kuko imiryango irenga 1000 yari ifunguye.”

Bamwe mu bakirisiti bari bitabiriye isengesho risoza umwaka muri Zion Temple i Kigali
Bamwe mu bakirisiti bari bitabiriye isengesho risoza umwaka muri Zion Temple i Kigali

Yungamo ati” Icyo si cyo Imana yashakaga. Icyo yashakaga ni ukubana namwe, nkaguma mu Rwanda nkayikorera. Kuba mu Rwanda ni umuhamagaro ni cyo Imana yansabye.

Abantu bamvuga byinshi ariko ntibanzi, kandi namwe ntimunzi neza. Ndi Impano y’imana kuri iki gihugu, ndi Impano y’Imana muri aka karere, ndi Impano y’Imana muri Afurika, ndi n’Impano y’Imana ku isi hose.”

Ap Gitwaza avuga ko mu mwaka wa 2017 yagize ibibazo mu rugo rwe, akagira ibibazo mu rusengero ndetse akanabigirana no mu buyobozi bw’Igihugu, agashima Imana ko yamukomeje akabasha kubivamo amahoro.

Ap Gitwaza ntiyorohewe na bamwe mu bashumba bari bashinzwe itorero rya Zion Temple mu Burayi, aho bamwe bari bararihinduriya amazina bashaka kurigira iryabo burundu.

Ibi byatumye Gitwaza akoresha imbaraga zikomeye mu kuzahura Itorero, ndetse anirukana burundu abo bashumba, kugira ngo agarure umwuka mwiza mu itorero rya Zion Temple.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Nimpano Uwiteka yaduhaye kuko Ijambo yaduhaye ryahinduye ubuzima bwacu Uwiteka agukomeze God Bless you.

Fraterne yanditse ku itariki ya: 5-01-2018  →  Musubize

Iyo wihamije ntago biba aribyo ahubwo iyo uhamijwe nabandi nibwo biba ari ukuri ahubwo njyewe nahamya ko uri impano imbere yabakwicaye imbere Ipano nzima twahawe n’IMANA ni YESU umwana wayo wenyine naho mwene Kajabika nimpano yaba Zayuni gusa

Munyaneza yanditse ku itariki ya: 5-01-2018  →  Musubize

@ Alias, nagirango mbasubize kubyo mwibazaga Apotre Gitwaza yakoreye igihugu. icyambere nkumuntu umuzi mpita mbona ko wanditse iyi comment kuko usomye ariko ntumuzi nturamubona nturanagera aho asengera muri zion zose. kubaka igihugu bisaba byinshi kdi bikorwa na benshi. yacyubatse agarurira abantu ikizere nyuma ya genocide bongera kumva bakomeza kubaho, kdi bakabaho neza bababarira ababahemukiye pour la tranquilite de leur ame.benshi yabavanye mutubari no mutubyiniro( iyi ni contribution ikioeye cyane)urugero bamwe muba bishop yabanye nabo yabavanye mu tubari kdi barabimushimira.yubatse igihugu yigisha abantu indanga gaciro zimana benshi bava mubusambanyi, mubiyobyabwenge, mubugome, kwihorera,..... yigishije abantu gushaka Imana ubgabo,benshi yarabasengeye barabohoka bari barushye bananiwe, hari ingo nyinshi zongeye kubana kdi divorce yavugirizaga mu ngo zabo.

ikindi yigisha abantu kuvana amaboko mumifuka bagakora, iyo babishyize mubikorwa bikemera bamuzanira amaturo nicyacumi.
urumva contribution ye ku gihugu cyacu ndetse nahandi kwisi ntacyo wayigereranya nacyo. ahubwo nawe umwigireho uzarenge aho ageze. murakoze

apotre yanditse ku itariki ya: 5-01-2018  →  Musubize

Uwiteka agukomeze kuko Imana yagukoresheje ikigarurira umutima yacu ndetse igahinfura nubuzima bwacu God bless you.

Fraterne yanditse ku itariki ya: 5-01-2018  →  Musubize

Uwiteka agukomeze kuko Imana yagukoresheje ikigarurira umutima yacu ndetse igahinfura nubuzima bwacu God bless you.

Fraterne yanditse ku itariki ya: 5-01-2018  →  Musubize

Ni impano ku Rwanda rwose! Uzi abantu yatumye bigarurira ikizere nyuma ya 1994! Ahubwo Nzishima rimwe mbabonye we na PK rwose bahuje urugwiro kuko bakoze akazi gakomeye!

Jean Marie yanditse ku itariki ya: 3-01-2018  →  Musubize

mukinyarwanda baravuga ngo, ntabutaha butagezwe intorezo, abantu bimana burigihe kugirango bagere kuntego zabo, kugirango imana ibazamure muntera, babanza gushyirwa kumunzani. Imana ihe App Gitwaza umugisha, kuko yarapimwe kumunzani aboneka ashyitse, amen.

Nyirimana dieudonne yanditse ku itariki ya: 3-01-2018  →  Musubize

Apotre nimpano yo kabyara agaheka.haraho ijambo ryimana rivuga ngo niba ari urutoki rwimana rubikora ubwami bwimana bubaguye gitumo.

Sarah yanditse ku itariki ya: 3-01-2018  →  Musubize

uyu mugabo yagiye areka kwitaka kweri

alias yanditse ku itariki ya: 3-01-2018  →  Musubize

Ariko kweri nkuyu yiyita impano y’Imana mubuhe buryo cg muruhe rwego mubyo u Rwanda rwagezeho yatanze ikihe gitekerezo yashoye angahe kuva 1994 nage ababarira abantu areke kwitaka kbs kuko nabyo Imana ntibikunda icyubahiro nicyayo burya uzareke uvugwe neza narubanda ariko ntuzate umwanya wivuga imbereye yarubanda

alias yanditse ku itariki ya: 3-01-2018  →  Musubize

Il est vraiment imbu de lui-même. Ngo ni "impano y’Imana"?
Aho kandi abakirisitu barakoma amashi ngo "Amen"! Pathétique.

Rufaranga yanditse ku itariki ya: 3-01-2018  →  Musubize

Birababaje iyo ubona abantu bogagiza umwana w’umuntu kuruta Umwana w’Imana isumba byose yaremye ijuru n’isi harya Yesu we ko yadupfiriye ku musaraba Gitwaza yapfiriye igihugu ku musaraba mujye mushishoza nyabuneka ntimukagwe mu moshya simpakanye ko ari umukozi w’Imana ariko aho bukera muzamwimika nk’ikigirwamana

Singombwa yanditse ku itariki ya: 6-01-2018  →  Musubize

EREGA IMPAMVU TUMUVUGA NEZA NUKO NTA TEGEKO RIHANA UMUNTU UVUGA NEZA CG AGASHIMA UWAMUGIRIYE NEZA.

NKUMUKOZI WIMANA WATUGIRIYE AKAMARO WAGIZE URUHARE MUGUHINDUKA KWACU WAGIZE AHO ATUVANA TUKABA HARI AHO TUGEZE UYU MUNSI TUGOMBA KUMUSHIMA TUKANAMUSHIMIRA ABATAMUZI KUGIRANGO UWITEKA NABAGIRIRA UBUNTU BAZAHAGURUKE BAREBE UWO MUNTU BAVUGA NEZA. KENSHI TUVUGA NEZA UMUNTU IYO YAPHUYE, ARIKO TUBIKOZE IKIRI MUZIMA BIBA BYIZA KURUSHAHO.

NTITUZAMUSENGA, NTITUZAMUGIRA IKIGIRWAMANA KUKO YATWERETSE IYO TUGOMBA GUSENGA NUBURYO TUYISENGA. IDINI YIGISHA KWIHANA MURI IKI GIHUGU MUZAYIYOBOKE. MURAKOZE

APOTRE yanditse ku itariki ya: 8-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka