Amerika: Madame Jeannette Kagame yabwirije ubutumwa bwiza bwuje urukundo

Madame Jeannette Kagame yahamagariye abatuye isi kwimakaza urukundo, ubwo yigishaga mu isengesho ry’abayobozi bakuru ba Leta zunze Ubumwe za Amerika, i Washington.

Madame Jeannette Kagame yari yitabiriye isengesho rihuza abayobozi muri Amerika
Madame Jeannette Kagame yari yitabiriye isengesho rihuza abayobozi muri Amerika

Madame Jeannette Kagame yabitangaje, muri iri sengesho ryabaye kuri uyu wa Kane tariki 8 Gashyantare 2018, agendeye ku butumwa bwa Mutagatifu Francois d’Assise busaba abatuye isi “gusimbuza urukundo ahari urwango.”

Yagize ati “Musimbuze urukundo ahari urwango. Mubabarire ababacumuraho. Musimbuze ukuri ahari ikinyoma. Muzane icyizere ahari ukwiheba.”

Iri sengesho ryari ryitabiriwe n’abarenga 100 baturutse mu bihugu bitandukanye, risanzwe ritegurwa n’umuryango w’ivugabutumwa witwa Fellowship Foundation mu rwego rwo guhuriza hamwe abayobozi muri politiki, mu iyobokamana n’abikorera.

Hatumirwa kandi n’abanyamahanga baturutse hirya no hino ku isi bagize ibyo bice mu bihugu byabo.

Perezida wa Amerika Donald Trump yashimiye Madame Jeannette Kagame ku kuba yayoboye iri sengesho akanaboneraho kwigisha amahoro ku bantu baturutse ku isi hose.

By’umwihariko ku Rwanda, Madame Jeannette Kagame yashimiye Imana ku kuba yarakuye u Rwanda mu bihe bikomeye.

Ati “Turagushima Nyagasani kuba waratugumishijeho urumuri rwawe mu gihe twari mu mwijima, no kuba warayoboye u Rwanda ukarukura mu nzira yaruganishaga gusenyuka mu myaka 24 ishize.”

Yanavuze ku kamaro k’isengesho nk’iri risanzwe rinabera mu Rwanda rigahurirwamo n’abayobozi batandukanye. Ati “Byaba byiza ibihugu byose bihuje ururimi rumwe ku isengesho riganisha ku bwiyunge, ubumwe n’urukundo.”

Iri sengesho riba buri wa Kane wa mbere w’ukwezi kwa Gashyantare buri mwaka. Kuva mu 1953 ryatangira gukorwa ryabaye nk’umuco w’Abanyamerika kuko rifatwa nk’umwanya wo guhuza abantu batandukanye bakomeye bakaganira ku cyazana amahoro muri Amerika no ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka