Ambasaderi w’u Bubiligi yashimiye Abanyarwanda guhitamo neza

Ambasaderi Arnout Pauwels wari umaze imyaka itatu ahagarariye u Bubiligi mu Rwanda, yatangaje ko ubwo asoje ikivi mu Rwanda ahandi agiye azaba umuvugizi w’u Rwanda nk’igihugu cy’intangarugero kandi cyuzuye amahirwe.

Ambasaderi Arnout Pauwels yakiriwe mu biro na Perezida wa Sena Makuza Bernard
Ambasaderi Arnout Pauwels yakiriwe mu biro na Perezida wa Sena Makuza Bernard

Ibi ambasaderi Arnout Pauwels yabitangaje kuwa 8 Kanama 2017, nyuma yo guhura na perezida wa Sena Bernard Makuza ngo amusezereho kuko asoje ikivi cye mu Rwanda.

Iyi ntumwa y’u Bubiligi mu Rwanda kandi yashimiye Abanyarwanda muri rusange uko bitwaye neza mu matora y’umukuru w’igihugu, aho ngo bihitiyemo uzabayobora mu mutuzo kandi bakaba barahisemo ingirakamaro.

Arnout Pauwels yagize ati “Twese abahagarariye ibihugu by’amahanga mu Rwanda twigabanyijemo amatsinda 40 yakurikiranye uko amatora yagenze hirya no hino mu Rwanda, twiboneye neza ko yaranzwe n’umucyo, ubwisanzure n’umutuzo udasanzwe, utaboneka ahandi henshi ku isi. Abanyarwanda bose bakwiye kubyishimira kandi bakabibumbatira.”

Ambasaderi Arnout Pauwels yavuze ko Abanyarwanda bihitiyemo ku majwi menshi cyane umukandida wari waberetse ko azabafasha gukomeza kugera ku iterambere dore ko yanabiberetse mu gihe amaze ayobora u Rwanda, ubu ngo abafatanyabikorwa bose bakaba bifuza gukomeza gukorana na perezida Paul Kagame kuko yagaragaje ubushobozi mu kuzahura u Rwanda no kurugeza ku iterambere ridashidikanywaho.

Ibi ngo nibyo bituma uyu Arnout Pauwels n’ahandi azajya azakomeza kuba umuvugizi mwiza w’u Rwanda kuko ari igihugu yabayemo akakibonamo ubwiza, amahirwe mu ishoramari, kurwanya ruswa n’ubuyobozi buharanira guteza imbere abaturage.

Mu bindi ambasaderi Arnout Pauwels yavuze ko amahanga akwiye kwigira ku Rwanda ni gahunda yo guha urubuga abagore n’abakobwa nabo bagatanga umusanzu mu kubaka ibihugu byabo mu iterambere, gahunda yamenyekanye yitwa “HeForshe” ubu irangajwe imbere na perezida Paul Kagame ndetse n’umufasha we madamu Jeannette Kagame.

Ambasaderi Pauwels ngo yashimye gahunda zose zo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa ziyobowe na madamu Kagame ndetse na politiki ya leta muri rusange yo guha abagore ijambo kandi ngo byatanze umusaruro ukomeye mu kubaka u Rwanda.

Nyuma 'ikiganiro bagiranye Perezida wa Sena yamuherekeje
Nyuma ’ikiganiro bagiranye Perezida wa Sena yamuherekeje

Perezida wa Sena bwana Bernard Makuza yavuze ko ubusanzwe u Rwanda n’Ububiligi bifitanye umubano wari ushingiye cyane ku nkunga zifasha u Rwanda mu nzego z’ubuvuzi no kongera ingufu z’amashanyarazi ariko mu byo baganiriye na ambasaderi Arnout Pauwels ngo harimo ko uzamusimbura na leta y’Ububiligi muri rusange bazongera ingufu mu guteza imberei ishoramari mu bihugu byombi.

Ambasaderi Arnout Pauwels yari amaze imyaka itatu mu Rwanda ahagarariye igihugu cy’Ububiligi, akaba yarasabiwe gusimburwa n’uwitwa Benoît Ryelandt uzatangira imirimo ye nyuma y’ibiruhuko byo mu Mpeshyi benshi mu bihugu by’Uburayi bagira kugeza mu kwezi kwa Nzeli.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turamudhimiye cyane natwe,rwose u Rwanda in Indatwa.

elias yanditse ku itariki ya: 8-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka