AMAZU y’igitangaza azatuzwamo abazimurwa ’Bannyahe’

Umujyi wa Kigali watangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka umudugudu uzatuzwamo abari batuye mu gace gaherere i Nyarutarama kazwi nka "Bannyahe."

Amazu azasimbuzwa 'Bannyahe'
Amazu azasimbuzwa ’Bannyahe’

Uyu mushinga wari umaze imyaka myinshi uvugwa, ariko watangijwe mu mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Werurwe 2018.

Uyu mudugudu uri kubakwa mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kanombe, mu Kagali ka Karama.

Uzubakwamo amazu azatuzwamo imiryango 1.040 izakurwa muri "Bannyahe" iherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera.

Kwimura aba baturage biri mu ntego za Guverinoma zo gutuza abaturage aheza, cyane cyane hitawe kwimura abatuye ahantu habateza impanuka hashyizwe mu gice cy’Amanegeka.

Uwo niwo mudugudu wa Busanza Estate
Uwo niwo mudugudu wa Busanza Estate

Bamwe mu baturage ntibabanje kumva impamvu yo kwimurwa, batishimira uburyo bazatuzwamo.

Bamwe bari batangiye kwinuba bavuga ko Leta igiye gukemura ikibazo kimwe iteza ikindi, basaba ko bahabwa ingurane y’amafaranga.

Babishingira ko hari abari baragiye bagondagonda amazu, ugasanga umwe afitei nzu yo kubamo n’indi yo gukodesha n’ubwo muri zose ntayabaga yuzuje ubuziranenge.

Leta yarabatsembeye ahubwo ishyiraho gahunda y’uko ingurane bazahabwa ari inzu bazatuzwaho. Izo nzu zikaba ari inzu zigerekeranye zishobora gutuzwamo imiryango myinsi.

Hazaba hari ibikorwaremezo bigezweho n'imihanda ya kaburimbo n'amatara
Hazaba hari ibikorwaremezo bigezweho n’imihanda ya kaburimbo n’amatara

Ubwo yatangizaga iki gikorwa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda yavuze ko ari uburyo bwo gukura abaturage mu miturire idahwitse.

Yagize ati "Iki gikorwa cyo gukura abantu mu kajagari ntikigamije kuzuza gahunda ya Leta y’ijyane n’igishushanyo mbonera gusa, ahubwo ni n’uburyo bwo guha abaturage imiturire myiza."

Uwo mudugudu mushya wiswe "Busanza Estate", uzaba ufite amashuri, isoko, n’ibibuga by’imiyidagaduro ku bana.

Bye bye 'Bannyahe'
Bye bye ’Bannyahe’

Hazubakwa kandi n’ikigo cy’urubyiruko, hakazaba hari imihanda ya kaburimbo n’amatara ku mihanda.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kurangiza kuwubaka birangizanya n’uyu mwaka, ukazatwara agera muri miliyari 10 Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Mbega akaga abaturage duhuye nako ?ubukoko mugiye kuduha kiriya cyumba kimwe hihwanye na million cumi nenye nabwo nitubura ubwishu mudusohore mo ?umuntu wumugabo warufite INZU yibyumba bine muratinyutse mumuhaye icyumba kimwe koko?gusa ntacyo mukoze nubundi akajagari mukimuriye muburiri uruzi byibuze iyo muduha ihwanye niyo buri muturage yarafite?

Kano yanditse ku itariki ya: 31-03-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka