Inzu 1463 nizo zimaze gusenywa n’ibiza

Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi De Bonheur Jeanne d’Arc arasaba abaturage kwirinda ibiza mu gihe bubaka bakibuka kuzirika ibisenge by’inzu zabo.

Amashuri yasenyutse mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi
Amashuri yasenyutse mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi

Ni nyuma y’aho uturere dutandukanye duhuriye n’ibiza, bigasenya inzu nyinshi, kandi hose bigaragara ko harimo n’ikibazo cy’imyubakire, aho ibisenge biba bitaziritse uko bikwiye.

Minisitiri De Bonheur ubwo yasuraga imiryango 26 yo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye,yasenyewe n’imvura irimo umuyaga mwinshi yaguye mu cyumweru gishize, yavuze ko hari uburyo bwo kubikumira.

Yavuze ko iyo inzu zabo ziba ziziritse ibisenge, zitari kugurukanwa n’umuyaga,akaba ari yo mpamvu mu rwego rwo kubirwanya, iyo Minisiteri igiye gutangiza gahunda yo kwigisha abaturage uburyo bwo kubaka birinda ibiza.

Yagize ati”Turateganya gukumira twigisha abaturage kuzirika ibisenge,kuko twabonye ko inzu nyinshi zigurukanwa n’umuyaga bitewe n’uko zitaziritse ibisenge, kandi nta n’imvura nyinshi iratangira kugwa.”

Yungamo ati “Umuyaga uragira utya ukaza ukagurukana ibisenge,bivuze ko ibisenge bidakomeye.Hazabaho kwigisha abaturage kuzirika ibisenge,kugira ngo nyine bibe bikomeye,amabati afashe ku nzu neza”.

Uwo muyobozi avuga ko ubu abafundi bazafasha abaturage kuberekera uko ibyo bikorwa, bamaze gutoranywa,bakaba bagiye gutangira kwigishwa hanyuma nabo bakazigisha abaturage.

Inyinshi mu nzu zatwawe n’umuyaga n’abaturage bemeza ko ari izari zubatse mu buryo budakomeye,kandi zari zifite ibisenge bitaziritse.

Munyemana Jean Claude wo mu Karere ka Huye,avuga ko inzu ye yagurutse adahari,ariko akemera ko igisenge cyayo kitari kiziritse,ku buryo nawe yemeza ko byaba ari byo byatumye itwarwa n’umuyaga.

Ibisenge bitaziritse ni byo bitwarwa n'umuyaga
Ibisenge bitaziritse ni byo bitwarwa n’umuyaga

Mu Karere ka Huye hasenyutse inzu 119, harimo ibyumba by’amashuri n’inyubako z’ubuyobozi.

Akarere ka Rwamagana kibasiwe n’ibiza kuri uyu wa 27 Nzeli,hasenyuka inzu 126, hangirika hegitari 2 z’urutoki n’amapoto y’amashanyarazi ane.

Utundi turere twahuye n’icyo kibazo harimo, Rusizi, Ngoma, Burera, Kayonza n’ahandi.

Imibare itangwa na Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), igaragaza ko muri uku kwezi kwa Nzeli mu gihugu hose inzu zasenywe n’ibiza ari 1463, Hegitari 838 z’imyaka zirangirika, amatungo 95 arapfa n’aho abantu 39 barakomereka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abaturage bangirijwenikiza bagomye kwihangane ariko igitekerezo natanga nuko bajyabashaka abazikubaka babyigiye kd ibisengebyabo bakabizirika nkabansaba nabayobozinabo kujyabagenzura ubwobwubatsi buba bwakozwe murako ndi mukarere karusiz

Niyonkuru chadrack yanditse ku itariki ya: 29-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka