Amazi aturuka muri Kigali Heights atera umunuko mu bayituriye

Abiga n’abakorera iruhande rwa Kaminuza ya Kigali babangamiwe n’umunuko w’amazi mabi aturuka mu nyubako ya Kigali Heights mu masaha y’ijoro.

Amazi aturuka muri Kigali Height anyura muri uyu muferege agana mu gishanga
Amazi aturuka muri Kigali Height anyura muri uyu muferege agana mu gishanga

Aya mazi arekurirwa mu miyoboro y’amazi iyaganisha mu gishanga kizwi nko kwa Nyagahene, nk’uko abaturiye Kaminuza ya Kigali bo mu mirenge ya Kimihurura na Kacyiru babitangarije Kigali Today.

Kubera umunuko ukabije uterwa n’aya mazi iyo arekuwe, abatuye muri aka gace bavuga ko bafite impungenge z’uko bazakurizamo indwara.

Abaganiriye na Kigali Today batifuje ko amazina yabo atangazwa, bahuriza mu kuvuga ko iki kibazo cyatangiye iyi nyubako itangira gukorerwamo, bakifuza ko cyashakirwa umuti urambye.

Umwe muri bo ati” Nkatwe dukora amajoro, biba bitunukira cyane bigatuma abantu bamererwa nabi”.

Undi agira ati” Aya mazi iyo ageze mu gishanga yivanga n’ayo dusanzwe tumesesha tukanakaraba tuvuye guhinga, tukaba dufite impungenge ko azadusigira uburwayi.”

Abiga muri Kaminuza ya Kigali ntiboroherwa n'umunuko uterwa n'amazi aturuka muri kigali Heights
Abiga muri Kaminuza ya Kigali ntiboroherwa n’umunuko uterwa n’amazi aturuka muri kigali Heights

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bitemewe ko amazi arekurwa hanze, ngo kuko inyubako nini zirimo kubakwa zose zigomba kuba zifite ahantu hateganyirijwe kujya ayo mazi, kuburyo atunganywa agakoreshwa iyindi mirimo.

Rangira Bruno umuvugizi w’Umujyi wa Kigali agira ati “Tugiye kubabaza impamvu yabyo, kandi ubusanzwe uwo ayo makosa agaragayeho, hari amande tugena acibwa.”

Rangira anavuga ko inzu nini zubatswe mbere y’uko hajyaho ayo mabwiriza, harimo gukorwa inyigo y’uburyo hakubakwa ahantu amazi mabi aziturukamo yajya ahurizwa, kugira ngo asukurwe akoreshwe ibindi.

Imiyoboro y'aya mazi inyura hagati y'abaturage bikababangamira bikomeye
Imiyoboro y’aya mazi inyura hagati y’abaturage bikababangamira bikomeye

Kigali Today yifuje kumenya icyo ubuyobozi bwa Kigali Heights buvuga kuri aya makuru, Karera Denis uyiyobora ntiyabasha kuboneka ku murongo wa Telephone, ndetse n’ubutumwa bugufi yamwoherereje ntiyabasha kubusubiza.

Aya mazi iyo ageze mu gishanga yivanga n'ayo abaturage basanzwe bafurisha imyambaro yabo bikabatera impungenge z'uburwayi
Aya mazi iyo ageze mu gishanga yivanga n’ayo abaturage basanzwe bafurisha imyambaro yabo bikabatera impungenge z’uburwayi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Sinumva ukuntu umugi witwa ngo ni Capital y’igihugu ukora ibintu nk’ibi?
Bakagombye gukora imiferege "underground" cg se bagakora imiferege yubakiye kuburyo umunuko udasohoka.
Naho ubundi ni henshi cyane habaye umunuko muri Kigali.
Kandi si na ninjoro gusa no kumanywa ujya kumva ukumva umunuko uragukubise.

Hariya iruhande rwa Convention Center naho haranuka sana.
It’s shameful, considering it’s a nice new building

Kadi yanditse ku itariki ya: 18-10-2017  →  Musubize

Ubwo bishoboka bite? Ngo inzu zubatswe amabwiriza atarajyaho? Kweri? Inzu nkiriya yubatswe ejo bundi twese tureba, mwabahaye permis d’occupation mutabanje kureba iby’amazi asohoka munyubako? Ese wa muyobozi we, RANGIRA , muri uyu mujyi abo mufungira amarestora bangana iki? KUBERA NYINE umwanda harimo n’uwo bateza. Naguha ingero, siniriwe ariko nzivuga, ariko zirahari nyinshi. None ngo mugiye kubabaza ikibitera. COMMENT? Umunyamakosa iyo afatiwe mu cyuho bigenda gute? Namwe nk’umujyi mubifitemo uruhare rukomeye cyane.NTABWO BYUMVIKANA. INZU NZIZA, YATWAYE AKAYABO, none irimo kwangiza IBIDUKIKIJE. None REMA WOWE URIHE? ETUDE D’IMPACT ENVIRONEMENTAL (EEE) Yakwozwe ivuga iki? Yavugaga ko amazi azajya ayoborwa mubaturage no mu migezi? Kandi ko inzu nk’iriya idashobora kubakwa iyo nyigo idakozwe? AHA HARIMO TENA. ABAKURIYE UMUJYI WA KIGALI BAKURIKIRE KABISA. Cyangwa PAC ya NKUSI ibahamagare nabonye ariyo nibura igerageza kubabwiza ukuri. BIRABABAJE. KIGALI TODAY IRAKOZE KUVUGIRA ABATURAGE. Munyarukire no kuri iriya nzu yo kwa MUKUZA mu ikorosi ugana kuri ATHENE murakirwa n’umunuko mubi cyane uturuka aho bacururiza INYAMA. Sinzi ikibazo bafite, ariko nabyo ntibikwiye kunzu nziza nkiriya.

g yanditse ku itariki ya: 18-10-2017  →  Musubize

Ubuyobozi bakwiye gushaka umuti urambye w’iki kibazo kuko amazu ahuriramo abantu benshi muri kgl iryo kosa brarfite. Urugero ni nkabaturiye sport view Hotel Remera.

Jado yanditse ku itariki ya: 17-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka