Amasengesho burya ni uguterekera - Pasiteri Mpyisi

Pasiteri Ezra Mpyisi wamenyekanye kubera uko avugamo ubutumwa bw’Imana mu buryo butandukanye n’ubwari bumenyerewe, yongeye gutungurana ahamya ko amasengesho ari uguterekera.

Pasiteri Mpyisi avuga ko amasengesho ntaho ataniye no guterekera
Pasiteri Mpyisi avuga ko amasengesho ntaho ataniye no guterekera

Pasiteri Mpyisi w’imyaka 96, azwiho kutarya iminwa ku bijyanye n’ijambo ry’Imana, aho akunda kugaragara anenga uburyo amadini yose y’iki gihe atangamo ubutumwa bwiza.

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018, yari umutumirwa mu Kiganiro “Inspiration on Sunday” kuri KT Radio, aho yavuze ko byose byishwe n’abazungu batashoboye gutanga amasomo nyayo ajyanye n’iyobokamana.

Yagize ati “Aho kutwigisha kumenya uw’iteka baza kutubwira kuvuga amasengesho. Amasengesho burya ni uguterekera. Twese ntitwaterekeraga! Twarayavugaga. Twaterekeraga abazimu. Imana ni umuzimu se? Bayihinduye umuzimu, ntiterekerwa, ntibwirwa, izi byose n’ibyo utekereza utarabivuga wa njiji we urayibwira iki!”

Yakomeje ati “Wowe umuntu azi ibyawe ukajya kubimubwira, ubwo nturondogoye!? Amasengesho ni ukurondogora. Gusenga ni ukuganira n’Imana muri Bibiliya niko babivuga.”

Pasiteri Mpyisi yari mu kiganiro Inspiration on Sunday, hamwe na Charles Kwizera
Pasiteri Mpyisi yari mu kiganiro Inspiration on Sunday, hamwe na Charles Kwizera

Uyu mukambwe avuga ko muntu yayobye abikomora kuri Adamu waremwe atunganye ariko akemera ibinyoma bya Satani ahita aba ata inzira atyo bityo nawe akabyara abagoryamye.

Ati “Nagiye mu by’Imana ndi agahungu gato, ariko mpura n’abanyobya, nanjye mara imyaka 70 nyobya abantu kdi ntigiza nkana. Njya kwiga ibijyanye n’Imana (Theologie) imyaka ine mu mahanga banyigisha bene ibyo, mvayo nkiri wawundi.

“Mfite ubu theologie bwo kuyobora itorero, kuyobora inama, gushyingira kwaka amafaranga, kubaka urusengero… ibyo kumenya kubwirwa na bibiliya reka da.”

Avuga ko abo yigishije bamusaba kureka kuvuga ko yabayobeje kuko ubu ari abayobozi mu iterero gusa ngo nta kundi yabigenza agomba kubivuga. Ati “Icyaha cyakorewe ku mugaragaro kicyurizwa ku mugaragaro.”

Pasiteri Mpyisi kandi akunda kumvikana asaba imbabazi abakirisitu yigishije, kuko yabayobeje, abaha inyigisho nawe atari asobanukiwe ku bijyanye no kumenya Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

umusaza mureke niko abo ibintu! kandi twese turi mucyuka mureke kwihagararaho! ukuri ni ukuri! mwibabazwa nibyo umusaza avuga. ni uko abibona ! mwese mubivuga kubwimpamvu.

alias Jajanga yanditse ku itariki ya: 23-01-2018  →  Musubize

Ibyo uriya musaza avuga ni ukuri! icyo bibiliya yigisha ntagihakana. ariko ibyo abayigisha basobanura sibyo! basobanura gutinya Imana aho kuyikunda! bayikuye murugo bayitwara mugasozi. uzirikanaseko umunyarwanda wakera abazungu bataraza atari azi Imana! mujye murekera iyo ni ubundi bukoloni!

Ntakirutimana yanditse ku itariki ya: 23-01-2018  →  Musubize

Uyu musaza ko ashaje nabi koko?? Ese ibyanditswe muri bibiliya byose bikangurira abantu gusenga abikubise hasi?? Injiji gusa ahubwo ubutaha azanavuga ko nta Mana ibaho

Yabanje kuyobya abantu abigisha kureka ibyaha nawe ubwe ataretse abikoreza imitwaro nawe ubwe adakozaho n’urutoki, none ati ntibihagije reka mbabwire ko no gusenga ari ubuyobe??

Iyo numvise ibintu Mpyisi avuga njye mbona atakiri pastor ahubwo ni commedien

Yemwe ibya commedien Mpyisi ni birebire ikibazo nuko imikino ye ayizana no kumana

Hari ibidakinishwa nshuti yanjye

AKANA BARAGASHIMYE NGO KAZI KWIRUKA KAKARENGA IWABO

Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 18-01-2018  →  Musubize

umusaza ninkumwana ncuti

OBEDI yanditse ku itariki ya: 25-01-2018  →  Musubize

Pasiteri Mpyisi afite uko yumva ibintu ariko nanone ajye ashingira kuri Bibiliya nawe yemera ko ari Ijambo ry’Imana. Aramutse abihakana na mwumva ariko bitabaye ibyo nansubize kuri ibi

1. Aremera ko Yesu Kristo Umwana w’Imana yigishije abantu uko bazajya basenga? Niba ari YEGO yaba barabikoreye iki? Ese yaba yarayobye ?

2. Ese ajya kuzura Lazaro yaba yaranje gukora iki? Haranditse ngo arararama areba ku ijuru asaba Imana Data.........

3. Ese aha abantu imigati yatubuye yabanje kubigenza ate?

Ibi bike muri byinshi bitwereka ko isengesho ari ngombwa mu buzima bwa Muntu, wese wemera.

Ijambo guterekera ryo ntabwo ari Igiheburayo ni ikinyarwanda rivuga kwibuka uwatabarutse ku bw’umumaro yamariye umuryango. Araye ari budupfire yafashe umugati..........yafashe Divayi ....ati Mujye mukora ibi munyibuka. Turamwibuka= Turamuterekera. Ibi nta kibazo kirimo.

Ndereremungu Joseph yanditse ku itariki ya: 18-01-2018  →  Musubize

TWAKWIFATA GUTE NIBA GUSENGA ARUGUTEREKERA

Jerome Muhire yanditse ku itariki ya: 17-01-2018  →  Musubize

Ibaze? Aho niho ihinduka ryakabereye, bityo abantu bakamenya ukuri gushingiye ku mbaraga zumuryango nyarwanda. Ndetse n’ahandi. Wibaze ibinyejana abakuramnere babayeho batazi ibivugwa mû biriziya no mû nsengero kuri Ubu kandi bakabinyuranamo imbaraga.ako gaciro n’icyubahiro barabikwiye!

zik yanditse ku itariki ya: 31-01-2018  →  Musubize

Ikigaragara ni uko uwo mu Pasteur yamaze kugera mu maboko ya Sekibi. uko biri kose, amasengesho twayigishijwe na Yesu.
Pastor Mpyisi rero akwiriye kumenya ko niba harabayeho ighe cy’ubuyobe aho yaterekeraga imizimu adakwiriye kuyigereranya n’Imana rurema.
abayobozi b’idini basobanukiwe kuturusha bakwiriye gutegura ikiganiro kivanaho inyigisho z’ubuyobe za Mpyisi ndetse bagakuraho urujijo mu bayoboke b’amadini

SAFARI BENOIT yanditse ku itariki ya: 16-01-2018  →  Musubize

Ntangazwa gusa n’ibitangazamakuru bishishikazwa no gutangaza inkuru nkizi batabikoranye urukundo k’umurimo w’Imana ahubwo ari kunyungu zabo no guhondanisha abantu imitwe. None yesu ubwo yigishaga intumwa gusenga,hari ahanditswemo ngo mujye muterekera utya? Mpyisi ni mpyisi. Yanahinduka ariko ijambo ry’Imana ntirizahinduka. Nshima Imana ko nubwo ngaragara nk’umwana ariko nzi neza imbaraga ziva mu gusenga. Birashoboka ko waterekera mugihe usenga iyo utazi. Cg iyo wiremeye. Ukaba nk’abahanuzi ba baali. Usenga atyo rwose aba aterekera. Ariko hariho benshi batarapfukamira baali.

Fabson yanditse ku itariki ya: 16-01-2018  →  Musubize

Ikibazo si uko abivuze ashaje, ikibazonuko abo abibwira batabanza ngo bashishoze bamenye impamvu zabyo. Amajwi menshi avuga kuri icyo kibazo, ariko imitima ya benshi iranangiye. Ubundi Imana uyibwira kuko uyirusha kumenya iki? Simfe nuwavuze ko isi iri mu maboko y’umubi. Ntibashaka kumenya ngo bave mubyo bakora basange Imana ibakize iminyoma bashyizwemo n’urubyaro rwa satani. Murashaka ngo avuge ate? Niba abibonye ashaje ubwo nibwo ijambo nyakuri rimugereyeho. Namwe mumwigireho kuvuga ibihuye n’ibyo muzi, atari ibyo mwemejwe!

Niyitegeka Pascal yanditse ku itariki ya: 16-01-2018  →  Musubize

None se kuvuga ngo ikibazo suko ashaje,ibyo yakoze byose akiri muto tubiteshe agaciro? Ninkaho ubwenge bumuzindukiye muzabukuru.Ati gusenga nikimwe no gutererekera? Ugendeye kubyo avuga wabona ko aho tugeze mwiterambere nimwyemerere ntaho byaba bitaniye nigihe cyabakurambere bitabazaga kubandwa no guterekera za nyabingi. Abanyarwanda nibashishoze cyane abo avuga ko yaroze imyaka myinshi uburozi yabahaye budakongeza abandi.

Ruberankiko Nobert yanditse ku itariki ya: 16-01-2018  →  Musubize

@KT ikwiye gusaba imbabazi zo gucisha inyigisho kuri press zurucantege nubuyobe. Abachristo ibihumbi nibihumbi bateranye kucyumweru muvugako bagiye guterekera? Ntekereza ko iyi atari inspiration ahubwo nuruchantege ndetse nubuyobe. Nta mwigisha widini iryo ariryo ryose nari nunva abuza abantu gusenga. Guha Mpyisi urubuga akabwira abantu ko bareka gusenga kuko baba baterekera bifite uburemere butorosye bisize mumitima yaba christo. Bityo nkaba nsaba itangaza makuru rya KT gusaba imbabazi.

Nizeyimana Fidele yanditse ku itariki ya: 16-01-2018  →  Musubize

Paster Mpyisi arimo aradutungura pe niba arikuriya bimeze tuzareka byose kuko ibyo bose batwigisha byazanywe nabazungu na bible nayo nibo bsyizanye none ubwo tuzizera iki turabo gufashwa pe

Umutesi Alphonse yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize

Pastor mpyisi ibi avuga nuko yisaziye. Iyo abivuga cyera wasanga hari amahirwe aba yarabuze ariko ubu aravuga ibyo yishakiye imyaka ikabimwemerera. Abo avuga ko yaroze iyo abivuga kera umubare wabadive uba waragabanutse cyane kubera ko ari munararibonye bafite kugeza ubu.

Ruberankiko Nobert yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize

Pasiteri Mpyisi kuki yatagereje ngo asaze maze akabona kubwira rubanda ko yabayobeje? Iyo abivuga akiri muto wasanga hari amahirwe aba yarabuze!! Ubu arisaziye none ahinduye indi version kuko abona ko ntawamwiteranyaho. Mugabe yavuye kubutegetsi abamusimbuye babonye ko yisaziye bareka kumukurikirana munkiko kuko nubundi babonaga ari ukwiteranyiriza ubusa.Mpyisi nawe yivugira icyo ashatse kuko noheli ariye ntazizi nawe.

Ruberankiko Nobert yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka