Amakimbirane mu miryango azacika abantu nibubaha Imana – Mgr Nzakamwita

Musenyeri Servilien Nzakamwita, umushumba wa Diyoseze ya Byumba avuga ko abantu nibahinduka bakumvira Imana aribwo amakimbirane agaragara mu miryango azacika.

Musenyeri Nzakamwita (wo hagati wambaye igishura gifite ibara ritukura rimanuka) ahamya ko kubaha Imana aribyo bizaca amakimbirane mu miryango
Musenyeri Nzakamwita (wo hagati wambaye igishura gifite ibara ritukura rimanuka) ahamya ko kubaha Imana aribyo bizaca amakimbirane mu miryango

Avuga ko kuba abantu batandukanye basigaye barateye Imana umugongo aribyo ntandaro y’amakimbirane.

Agira ati “Ibibazo by’umwiryane biriho mu miryango, abantu baragumutse batera Imana umugongo ari nayo ntandaro yayo makimbirane yose amaze igihe agaraga hirya no hino haba mu Rwanda ndetse no ku isi hose.

Umusanzu wacu nka kiliziya mu kurwanya ibyo bintu ni uguhora twigisha abakirisitu kubaha Imana.”

Akomeza avuga ko abantu nibemera guhindaka bakagarukira Imana, bizafasha umuryango Nyarwanda kongera kwiyubaka, bityo impfu za hato na hato zikomeje kugaragara mu miryango nazo zigacika.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Esperence avuga ko Leta ifatanyije n’amadini ikomeje urugamba rwo kurwanya amakimbirane agaragara mu miryango.

Agira ati “Amadini atandukanye by’umwihariko Kiliziya Gatulika baradufasha cyane muri gahunda yo kurwanya amakimbirane mu miryango atuma habaho impfu za hato na hato.

Natwe nka Leta turacyakajije umurego mu kurwanya icyo kibazo binyuze muri gahunda zimwe na zimwe nk’utugoroba tw’ababyeyi hamwe n’inshuti z’umuryango.”

Akomeza avuga ko mu rwego rwo gukomeza kurwanya no gukumira amakimbirane mu miryango, hashyizweho gahunda yiswe “ihuriro ry’umuryano.”

Iyi gahunda ikaba imaze imyaka 10 ishyizweho ku gitecyereza cy’Umushumba wa Diyoseze ya Byumba Musenyeri Servilien Nzakamwita.”

Iri huriro rikora ibikorwa bitandukanye birimo gushishikariza abantu gusezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana bagakomeza gukurikiranwa mu buzima bwabo bwa buri munsi, no kwita ku bibazo byihariye byo mu miryango.

Musenyeri Nzakamwita atangaza ibi mu gihe ku wa gatanu tariki ya 06 Mutarama 2017, hizihijwe umunsi mukuru w’Umuryango Mutagatifu w’Inazareti.

Uwo muhango wabereye muri Paruwasi ya Nyagahanga yo mu Karere ka Gatsibo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

muriyiminsi ntibyoroshye gushaka kuribamye kubera igaruka ntizo z’amakimbirane serious.

didi yanditse ku itariki ya: 13-01-2017  →  Musubize

Hari nikindi gitera amakimbirane kunywa inzoga kwabagore benshi kandi bafite mu mutwe horoshye bikagaragara nabi kuko ubusinzi bw’umugore bugaragara nabi ikindi ni nkundo ziriho zabiganye usanga umukobwa n’umuhungu nyuma umuhungu yabura amikoro yo kumurongora ngo babane haboneka uwarangariye nawe mugushaka amafaranga yamwibeshyaho rero ugasanga amutunganye numwe biganye kuko niwe watanze amagambo y’urukundo naho uwashakaga amafaranga we nubundi aracyayashakisha ubwo rero abana babahungu bigana nabo bakobwa nibareke kubasenyera no gusahura ibyo batashatse namwe bakobwa nimureke gukunda ibintu udakunda uwabiguteretsemo mwegere Imana ubundi irabatabara amasengesho menshi imana ibarinde.

Canisius yanditse ku itariki ya: 11-01-2017  →  Musubize

Abantu iyo basezerana babesha Imana ko bazabana akaramata ariko kubera inyungu numururumba wo kwifuza kugabana imitungo nibyo bitera guteshuka kwisezerano baba baragiriye imbere y’Imana, uzana umugore ntacyo azanzanye mugasezerana ivangamutungo umugabo yarubatse hamara kabiri umugore ngo arashaka divorse, nibibazo bikomeye, abahungu mutarashaka muzitonde twe twababereye ibitambo.

Didi yanditse ku itariki ya: 10-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka