Amajyepfo : Uturere ntidushyira imbaraga zihagije mu kurwanya imirire mibi

Ubushakashatsi bugaragaza ko igituma abana bafite ibibazo by’imirire mibi batagabanuka byihuse mu Ntara y’Amajyepfo ari uko ingengo y’imari igenerwa iyi gahunda ikiri hasi.

Abayobozi bo ntara y'Amajyepfo barasabwa kongera imbaraga mu kurwanya imirire mibi
Abayobozi bo ntara y’Amajyepfo barasabwa kongera imbaraga mu kurwanya imirire mibi

Urugaga rw’abafatanyabikorwa baharanira kurwanya imirire mibi (Sun Alliance Rwanda) ruravuga ko mu bushakashatsi rwakoze rwasanze mu Ntara y’Amajyepfo uturere tugenera gahunda zo kurwanya imirire mibi,1,6 by’ingengo y’imari dukoresha.

Muhamyankaka Venutse ushinzwe porogaramu muri urwo rugaga asanga kuba umubare w’abana bagwingira ukiri hejuru biterwa n’uko ubushobozi bushyirwa mu bukangurambaga bukiri buke,ko hakwiye gushyirwamo nibura 3% by’ingengo y’imari y’akarere.

Yagize ati « Nitegereje "ama budjets" ingenzo y’imari yo muri iyi Ntara y’Amajyepfo mu kurwanya imirire mibi muri buri karere,nsanga ari hasi cyane y’akenewe. »

Yongeraho ati « Ubundi haba hakenewe nibura 3%, ariko biracyari kuri 1.6%,niyo mpamvu dukora ubuvugizi kugira ngo babimenye babe bakongera ».

Abakozi bafite aho bahuriye n’imirire mu turere tw’Intara y’Amajyepfo bahuguwe n’urugaga Sun Alliance bavuga ko basanze koko hakenewe ubushobozi bufatika, bakavuga ko bagiye kubikoraho ubuvugizi,ubu bushobozi bukazongerwa.

Gusa bamwe mu baturage bavuga ko kuba imirire mibi idacika burundu harimo amikoro make atuma bamwe batabasha no kwiyubakira bene iyo mirima, nk’uko bivugwa na Mukankusi Esther wo mu Karere ka Gisagara.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose we asaba abayobozi mu nzego z’ibanze kongera imbaraga mu bukanguramabaga.

Ati « Ndagira ngo nongere mbwire abayobozi rwose kongera imbaraga mu mirima y’igikoni.Hari abantu bitwaza ngo ni mu zuba,ngo uturima twarumye.Ariko mu by’ukuri kukitaho ni ibintu byoroshye.Abantu bamaze kumva akamaro kako banakavomerera kuko ntibivunanye ».

Mu byo basabwe harimo kwita ku turima tw'igikoni
Mu byo basabwe harimo kwita ku turima tw’igikoni

Ubu mu Rwanda hose abana 37% bari munsi y’imyaka 5 bafite ibibazo by’imirire mibi, mu gihe Minisiteri y’ubuzima yari yihaye intego ko mu mwaka wa 2018, ikibazo cy’igwingira nibura cyaba kigeze ku ijanisha rya 18%.

Intara y’Uburengerazuba ni yo iza ku mwanya wa mbere mu kugira abana benshi bagwingiye, igakurikirwa n’iy’Amajyaruguru, Amajyepfo,Uburasirazuba n’Umujyi wa Kigali.

Mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyamagabe ni ko kaza ku mwanya wa mbere mu kugira umubare w’abana benshi bagwingira, ubu bakaba bari ku ijanisha rya 51,8% ni ukuvuga abana bangana na 4.800.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka