Amajyepfo: Barifuza ko Inama ya 14 y’Umushyikirano yakwiga ku bikorwaremezo

Abatuye mu turere twiganjemo icyaro mu Ntara y’Amajyepfo, barifuza ko mu nama ya 14 y’umushyikirano hakwigirwamo uburyo barushaho kwegerezwa ibikorwaremezo.

Abatuye mu Karere ka Gisagara bifuza ko muri iyi nama hakwigwa uburyo bagezwaho umuhanda wa Kaburimbo, nk’uko Augustin Bagarirayose wo mu Murenge wa Kansi abitangaza.

Bagarirayose Augustin arasaba ko akarere kabo kabona umuhanda wa kaburimbo
Bagarirayose Augustin arasaba ko akarere kabo kabona umuhanda wa kaburimbo

Yagize ati “Nta hantu na hamwe muri Gisagara hagera kaburimbo kandi nta n’akagari nibura kayikoraho.

N’iyo wagezwa gusa no ku biro by’akarere, byatuma ubuhahirane bworoha, kandi akarere kakarushaho kugendwa.”

Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe nabo bagaruka ku bikorwa remezo, bavuga ko muri iyi nama hakwigwa uburyo umuhanda Gasarenda-Gisovu n’uwa Nyamagabe - Mugano wakorwa, kandi amashanyarazi akagezwa no mu mirenge itatu isigaye itarayagezwamo.

Muri ibi bice bya Gasarenda na Gisovu hari inganda z’icyayi nk’urwa Gisovu, Mushubi na Kitabi, hakaba umusaruro w’ibikomoka ku biti nk’amakara, ndetse n’ibirayi n’ingano.

Ibi ngo bigora cyane aba baturage ku bigeza ku batuye mu Mujyi wa Nyamagabe no mu tundi duce duhana imbibi na wo, kubera ikibazo cy’imihanda idatunganyije.

I Mugano ho ubu ngo hari kubakwa umudugudu Perezida Kagame yemereye abatuye i Nyamagabe, ariko umuhanda ujyayo uranyerera cyane, ku buryo abagiye guhahira i Kaduha akenshi bararayo iyo imvura ibasanzeyo.

Amashanyarazi nayo ngo nagezwa muri utu duce, ngo azatuma barushaho gutera imbere, nk’uko François Sekabwa, Perezida w’Inama Njyanama y’Akagari ka Nyarwungo abitangaza.

Ati “Mu Mirenge ya Nkomane Musange na Mugano, hasigaye inyuma mu iterambere kubera kutagira amashanyarazi. Kuyabona ni ingirakamaro ku baturage bahatuye.”

Mu bindi byifuzo bifuza ko byaganirwaho ngo ni uburyo hagabanywa amafaranga atangwa ku byangombwa by’ubutaka.

Bavuga mu gutanga amafaranga yo guhinduza ibyangombwa by’ubutaka, byakwigwaho hagatandukanywa atangwa mu mijyi no mu byaro kuko ubutaka bwose butanganya agaciro.

Urubyiruko rwo muri iyi Ntara rusaba ko muri iyi nama haganirwa ku buryo inkunga zigenerwa urubyiruko rukora ibikorwa by’imyidagaduro, zagezwa no mu mirenge, nk’uko Anne Marie Umuraza w’ i Kinazi mu Karere Huye abivuga.

Ati “Ndabizi hari inkunga zigenerwa urubyiruko rukora ibikorwa bijyanye n’imyidagaduro nk’iby’amatorero abyina n’ akina amakinamico. Izo nkunga nizimanuke zigere mu mirenge zireke kwigumira mu turere.”

Anne Marie Umuraza ati inkunga zigenerwa urubyiruko mu bikorwa by'imyidagaduro zongerwe
Anne Marie Umuraza ati inkunga zigenerwa urubyiruko mu bikorwa by’imyidagaduro zongerwe

Abaturage bo muri iyi Ntara banavuga ko mu myanzuro y’iyi nama, hashyirwamo ko ibikorwa byo gufasha abakennye cyane nko muri gahunda ya Gira inka, VUP no kububakira, bikwiye gukurikiranirwa hafi n’inzego zo hejuru, kuko ngo hari igihe bitagezwa kubo bigomba, bikagezwa ku bifite kubera ruswa.

Assoumpta Yambabariye utuye i Kinazi mu Karere ka Huye agira ati “Ubuyobozi bwisumbuyeho bujye bumanuka igihe bene ibyo bikorwa bigiye kuba, bamenye koko ko byagejejwe ku bo byari bigenewe.”

Assoumpta Yambabariye ati ubuyobozi bwo hejuru bukurikiranire hafi itangwa ry'inka za Girinka n'itangwa ry'amabati ku bakene
Assoumpta Yambabariye ati ubuyobozi bwo hejuru bukurikiranire hafi itangwa ry’inka za Girinka n’itangwa ry’amabati ku bakene

Politiki y’uburezi na yo ngo ikwiye kunononsorwa muri iyi nama, amafaranga Leta iba yabushoyemo akabyazwa umusaruro.

Eugène Manirarora umurezi mu Karere ka Huye, agira ati “ Amafaranga Leta ishora mu mashuri yayo nibayakoreshe bazamura ireme ry’uburezi.

Amashuri ya Leta bigaragara ko abantu bagenda bayavaho bakagana ayigenga, kubera ko adatanga umusaruro wifuzwa kandi atabura ubushobozi”.

Eugene Manirarora ati harebwe niba amafaranga Leta ishora mu burezi atanga umusaruro wizewe
Eugene Manirarora ati harebwe niba amafaranga Leta ishora mu burezi atanga umusaruro wizewe

Inama ya 14 y’umushyikirano iteganyijwe guhera ku wa Kane tariki ya 15 kugeza ku ya 16 Ukuboza 2016. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Dufatanyije twubake u Rwanda twifuza”.

Izabera muri Kigali Convention Center, iyoborwe na Perezida wa Repubulika Paul kagame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Njye ndifuza ko inama y’umushyikirano yakwiga kwikorwa ry’umuhanda KABARONDO-AKAGERA-NYANKORA-NASHO kuko ni umuhanda ujya kuri Hôtel Akagera ukajya na Kirehe i Nasho ahari ibikorwa bya Leta bikomeye,uyu muhanda ujya ko muri Parike y’Akagera

alias yanditse ku itariki ya: 15-12-2016  →  Musubize

Kayonza:Ikorwa ry’umuhanda Kabarondo-Akagera-Nyankora-Nasho ,batwigeho uriya muhanda ukozwe twaba dusubijwe binejeje

alias yanditse ku itariki ya: 15-12-2016  →  Musubize

Turazabako natwe badukorera umuhanda wa Kirengeri Buhanda Birambo inkunga baduzaba twayitanga.Murakoze

Umurerwa yanditse ku itariki ya: 13-12-2016  →  Musubize

Gisagara ni kamwe muturere duteye neza cyane muri iki gihugu,haba kuri climat cyangwa ubwiza bwimiterere y’imisozi yaho. niho hantu heza cyane igihugu gifite ho gutura. ninaho hashobora guturwa byihuse mugihe haba hagejejwe kaburimbo!namwe mushishoza munyomoze! itegereze save yose nigeramo kaburimbo maze rwasave igakorwamo ikiyaga, ninde uzongera gutekereza gutura ikigali?Rahira ko umujyi wa kabili wari warayoberanye hagati ya Astrida na Gisenyi utaza kumenyekana? ese kigali yo ntishobora gutakaza abayigana bari bamaze kwiyongera mumiturire? iterambere ni ngombwa Gisagara ikeneye kaburimbo pe!!!

richard save yanditse ku itariki ya: 13-12-2016  →  Musubize

Higwe n’ikibazo cyo kugabanya umubare w’abajya muri Kaminuza kuko abenshi nta bushobozi intellectuel baba bafite , ahubwo bongere bourse za Leta hajyeyo ababishoboye. Ibi byajyana no gushaka abarimu babishoboye byaba na ngombwa hagashakwa n’abo hanze aho bakenewe, tukazajya tugira intiti zirangije Kaminuza kubera zahawe ubumenyi bugezweho. Murakoze

kabano yanditse ku itariki ya: 13-12-2016  →  Musubize

leta izarebe uburyo yagabanya stress ku baturage uyu munsi uraturaha bwacya ngo bahapimye umuhanda utwara igice cya salon kiragenda hasigara ibyumba kandi byose biba biri muri credit twabaye ba mbarubucyeye

Rukundo Emma yanditse ku itariki ya: 13-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka