Bosenibamwe yasimbuwe ku buyobozi bwa FPR-Inkotanyi

Guverineri w’Intara y’amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude niwe muyobozi mushya w’umuryango FPR-Inkotanyi muri iyo ntara, asimbuye Bosenibamwe Aimé wayiyoboraga.

Bosenibamwe ahererekanya ibitabo na Guverineri Musabyimana wamusimbuye ku buyobozi bw'umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y'amajyaruguru
Bosenibamwe ahererekanya ibitabo na Guverineri Musabyimana wamusimbuye ku buyobozi bw’umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’amajyaruguru

Guverineri Musabyimana yatorewe uwo mwanya binyuze mu matora yakozwe n’inteko rusange idasanzwe y’umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yateranye tariki ya 06 Ugushyingo 2016.

Guverineri Musabyimana yagize amajwi 98%. Umwali Juliette bari bahanganye yagize amajwi 2%. Abanyamuryango 347 nibo bari bagize inteko itora.

Bosenibamwe yahise atanga imfunguzo n’ibitabo bikubiyemo ibyakozwe n’ibiteganyijwe gukorwa ku rwego rw’umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yifurije Guverineri Musabyimana kuzagira imirimo myiza akaba ari nayo imuranga.

Agira ati “Aho umuryango muwusanze ni heza ariko muzarusheho guteza imbere ibikorwa byawo naho ibyakozwe ariko bikaba bigikomeza bizasozwe neza ndetse byongerwe.”

Bosenibamwe yahawe impano y'ishimwe ashimirwa ibyo yagezeho afatanyije n'abanyamuryango
Bosenibamwe yahawe impano y’ishimwe ashimirwa ibyo yagezeho afatanyije n’abanyamuryango

Guverineri Musabyimana yashimiye abanyamuryango bamugiriye icyizere bakamutora abasezeranya ko yiteguye gukomeza gufatanya nabo nk’uko yabitojwe.

Agira ati “Inkoni y’ubushumba nahawe ni ikimenyetso gikomeye nzifashisha mu kuyobora ndetse nkanayifashisha mu gukebura abazakosa”.

Guverineri Musabyimana yijeje abanyamuryango kuzashyira imbere ibikorwa biteza imbere umuryango FPR Inkotanyi
Guverineri Musabyimana yijeje abanyamuryango kuzashyira imbere ibikorwa biteza imbere umuryango FPR Inkotanyi

Undi watowe muri komite y’umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru ni uwungirije perezida w’umuryango ariwe Muhizi Jules Aimable.

Yagize amajwi 90% atsinze Sisi Jean Damascène wagize amajwi 10% by’inteko yatoye igizwe n’abanyamuryango 347.

Abagize inteko itora bari baturutse mu turere twose tw'Intara y'Amajyaruguru
Abagize inteko itora bari baturutse mu turere twose tw’Intara y’Amajyaruguru

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bavuga ko muri iyo Ntara ibikorwa 30 byari biteganyijwe gukorwa muri byo 18 byarangiye mu buryo bwa burundu n’ibisigaye bikaba biri hafi kurangira.

Gasamagera Wellars, Komiseri mu muryango wa RPF-Inkotanyi yibukije abanyamuryango ko bakwiye guharanira inyungu rusange bakegera abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka