Amahugurwa ari mu byongerera ikizere abagore bari mu itangazamakuru

Bamwe mu bagore n’abakobwa bavuga ko bakoraga itangazamakuru bavuga ko nyuma y’igihe kirekire bakora itangazamakuru bataryiyumvamo, kuri ubu imyumvire imaze guhinduka.

Marie Anne Dushimimana ni umwe mu bagore bakora itangazamakuru, umaze no kurigiramo ubuararibonye
Marie Anne Dushimimana ni umwe mu bagore bakora itangazamakuru, umaze no kurigiramo ubuararibonye

Icyo cyizere ngo bagikesha amahugurwa atandukanye bagenda bahabwa, aho bigishwa uko ibigo by’itangazamakuru biyoborwa, bakerekwa ko bakwiye kwigirira icyizere mu mwuga wabo, ndetse no guharanira kuba mu myanya ifata ibyemezo.

Marie Anne Dushimimana yandikira Izuba Rirashe na The New Times. Avuga ko atarahugurwa yumvaga itangazamakuru atari umwuga we n’ubwo yaryize.

Agira ati “Nahuraga akenshi n’abantu bambwira uburyo kwiga itangazamakuru byabaye kwibeshya, ko twataye igihe, ko nta mafaranga abamo, byanakubitiraho ko abagore n’ubundi dufatwa nk’abantu badashoboye, bigatuma ndikora nshakisha n’ahandi.”

Amasomo yahawe yatumye yigirira icyizere. Ati “mbere nandikaga mu Kinyarwanda gusa, none natangiye kwandika no mu cyongereza kuko nsigaye numva umurimo wanjye nywukunze. Mfite n’umugambi wo kuzagenda nzamuka mu ntera, mbikesha gukora cyane.”

Umuyobozi w’igitangazamakuru Agasaro we ngo yungutse ubumenyi ku ko agomba kwitwara mu gushaka abamamaza mu gitangazamakuru ke, kandi agomba guhangana n’impinduka zigenda zigaragara mu itangazamakuru.

Ati “Kubera internet, itangazamakuru rigenda rifata indi sura. Mbere nararebaga nkayoberwa icyo gukora. Ariko ubu namenye uko nagenda mpitamo ibyo nahindura, nkanifashisha internet mu kwihutisha amakuru.”

Brenda Kalinda avuga ko atarahugurwa yafatwaga nk’umwana akanatinya gutanga ibitekerezo bye. Ubu uretse gutinyuka gutanga ibitekerezo no gushakisha amakuru nta bwoba, ngo yasanze umwuga akora ashobora kuwubyaza umusaruro.

Ati “ushobora gukora umushinga ugira aho uhurira n’itangazamakuru ukawubyaza umusaruro.”

Imibare itangwa n’urwego rw’abanyamakuru rwigenzura (RMC) igaragaza ko abagore bari mu itangazamakuru ari 23%, kuko ku banyamakuru babyakiye ibya ngombwa 811, ab’igitsinagore ari 193 gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka