Amafoto y’ibiro bishya by’Akarere ka Nyamagabe byatwaye miliyoni 788RWf

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwujuje inyubako y’ibiro by’ako karere, yuzuye itwaye miliyoni 788RWf, ikazafasha mu mitangire myiza ya serivisi.

Inyubako nshya y'ibiro by'Akarere ka Nyamagabe
Inyubako nshya y’ibiro by’Akarere ka Nyamagabe

Iyo nyubako yuzuye mu kwezi k’Ukuboza 2016, yatangiye no gukorerwamo ku buryo buri mukozi w’akarere afite ahantu hisanzuye azajya yakirira abaturage.

Iyi nyubako igizwe n’ibyumba 55, izoroshya imitangire ya serivise, nta muturage usiragiye kuko abakozi bo mu ishami rimwe bakorera mu cyumba kimwe bose.

Ibi bigatuma umuturage ubashaka ahita ababona kandi bari hamwe bakorana; nk’uko umwe mu baturage witwa Uwitonze abivuga.

Agira ati “Iyo duhawe serivise nziza kandi bitadusiragije biradushimisha kandi bigatuma turushaho gukunda ubuyobozi bwacu.”

Yongeraho ko iyi nyubako ari ikitegererezo kandi yerekana isura y’u Rwanda n’iterambere rugezeho.

Ku marembo y'ibiro bishya by'Akarere ka Nyamagabe ni uko hameze
Ku marembo y’ibiro bishya by’Akarere ka Nyamagabe ni uko hameze

Abakozi b’Akarere ka Nyamagabe bavuga ko bagiye gukorera heza kandi hisanzuye badatatanye; nkuko Twagirayezu Erneste abisobanura.

Agira ati “Abakozi dusigaye dukora twisanzuye. Mbere twakoreraga ahatameze neza, dutandukanye bamwe bakorera aha abandi hariya, serivise zitandukanye zikorera hamwe mbese utamenya uko ibintu bimeze bitanoze.”

Aho mi gice kimwe cy'ibiro bishya by'Akarere ka Nyamagabe
Aho mi gice kimwe cy’ibiro bishya by’Akarere ka Nyamagabe

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buvuga ko iyi nyubako izoroshya imicungire y’abakozi ikanafasha gukorera mu mucyo no kunoza serivise zihabwa abaturage; nkuko Mugisha Philbert, umuyobozi w’ako karere abihamya.

Agira ati “Bizanagira n’ingaruka mu gukurikirana abakozi. Niba abakozi bari ahantu henshi hatandukanye, n’umuyobozi ntago biba byoroshye mu kumenya niba abakozi bitabira akazi uko bikwiye.

Ese abaturage bishimira serivise bahabwa. Hari igihe ushobora kuba uri hamwe ariko hari abaturage bari kurengana ahandi.”

Ku muryango winjira mu biro bishya by'Akarere ka Nyamagabe hari icyuma gicunga umutekano
Ku muryango winjira mu biro bishya by’Akarere ka Nyamagabe hari icyuma gicunga umutekano

Akomeza avuga ko abaturage baba bagomba guhabwa serivise nziza kandi akaba ari n’inshingano z’abakozi. Iyi nzu ikazafasha mu kurushaho kubigenzura kuko utazajya yishimira serivise azajya ahita abimenyesha.

Ni inyubako ifite amagorofa abiri. Ifite kandi ibyumba by’inama bibiri, icya nyobozi n’igisanzwe.

Andi mafoto

Uko niko hanze y'ibiro bishya by'akarere ka Nyamagabe hameze
Uko niko hanze y’ibiro bishya by’akarere ka Nyamagabe hameze
Mu nyubako y'ibiro bishya by'Akarere ka Nyamagabe harimo ibyuma bicunga umutekano (Camera)
Mu nyubako y’ibiro bishya by’Akarere ka Nyamagabe harimo ibyuma bicunga umutekano (Camera)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Iyi nyubako y’ibiro by’Akarere ni nziza cyane yujuje byose naho izindi hari aho usanga barubatse izimeze nk’amaduka. Bravo Nyamagabe!!!

Sunny yanditse ku itariki ya: 15-12-2016  →  Musubize

irasobanutse pe

alias yanditse ku itariki ya: 12-12-2016  →  Musubize

Ni byiza ko biyujurije inyubako ndizera ko n’abaturage bazayiboneramo ibyo bifuza (services). Gusa ntabwo nemeranywa n’uburyo baranga aho akarere gakorera (inzu). Kuki bandika ngo Akarere ka....aho kwandika ibiro cg icyicaro cy’akarere ka.... Nkeka ko inzu atariyo karere ahubwo ari icyicaro gikuru cy’akarere. Ibi nanabibonye ku biro akarere ka Kamonyi gakoreramo. Njye numva kwandika ibiro cg icyicaro gikuru cy’akarere ka...biruta kwandika ngo akarere ka...

hishamunda yanditse ku itariki ya: 11-12-2016  →  Musubize

Bravo Nyamagabe!!
Na Gisagara nigerageze kubaka inyubako y’akarere igezweho kabisa!

Eric yanditse ku itariki ya: 9-12-2016  →  Musubize

irasobanutse mayor na equipe bakorana ni Abagabo.

Nsabimana yanditse ku itariki ya: 9-12-2016  →  Musubize

Inyubako ninziza barakoze ariko ngewe ndumva baragombaga kubaka iya miyoni murango 50 andi agkura abaturage mumanegeka barahari kugira inyubako nkiyi ugufite abaturage banyagirwa sibyiza murakoze

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 9-12-2016  →  Musubize

Congs to Nyamagabe team Iyi nyubako irasobanutse kandi ijyanye n’icyerekezo.Nyamagabe,ibi ni urugero rw’ibishoboka.Dukomeze dukorane umurava dutere imbere.

celestin yanditse ku itariki ya: 9-12-2016  →  Musubize

Igishimishije cyane ni uko ifite ibisabwa byose kandi Ku giciro gito ugereranyije n izindi usanga ziri muri miliyari irenga
Abashinzwe kurwanya ruswa nibave muri theories bajye bahera no Ku nyubako NK izi kuko inyinshi ziri of the same standards.
Nyamagabe ifite umurage mwiza yasigiwe na Governor MUNYANTWARI Alphonse
Ruswa n amanyanga yandi tubirandure kuko bituma abantu aho gukora bigira Utumana

emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-12-2016  →  Musubize

Waouuuu!!! Byiza cyane pee. ibi bigaragaza ko iterambere ririmo kugera hose mugihugu. Bravo k’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe n’abandi barebereho.

david yanditse ku itariki ya: 9-12-2016  →  Musubize

Na Karongi nayo niyubake akarere kagezweho kdi bagashyire mumujyi kko kari mucyaro, bongere namazi mumujyi bakore nimihanda,yo muma Cartier karongi niyo isigaranye insina mumujyi ibyo nibimwe nabonyeyo muzajyeyo muzasanga ariko bimeze.

ema yanditse ku itariki ya: 8-12-2016  →  Musubize

Iyi nyubako irasobanutse cyane rwose ikipe nyobozi y’aka karere ni iyo gushimirwa kuko ikoze igikorwa k’indashyikirwa.

Mutima yanditse ku itariki ya: 8-12-2016  →  Musubize

Byiza cyane kuba uturere dukomeje kuzuza inyubako dukoreramo zisobanutse gutya.

Furaha yanditse ku itariki ya: 8-12-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka