Amafoto agaragaza imyiteguro yo gutabariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa (Video)

Imyiteguro yo gutabariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa ikomereje aho atabarizwa mu mudugudu wa Mwima, akagari ka Rwesero, umurenge wa Busasamana muri Nyanza.

Ahatabarizwa Umwami Kigeli V Ndahindurwa hari hagitunganywa. Aho ni ahari umusezero w'Umwami Mutara III Rudahigwa
Ahatabarizwa Umwami Kigeli V Ndahindurwa hari hagitunganywa. Aho ni ahari umusezero w’Umwami Mutara III Rudahigwa

Umwami Kigeli V Ndahindurwa aratabarizwa kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017.

Mu ma saa cyenda zo ku wa gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017, ubwo Kigali Today yageraga ahari kubera imyiteguro yo kumutabariza, yasanze imirimo yo kubaka ahazakirirwa umugogo hakirimo gutunganywa.

Hari hari abafundi bacyubaka, abandi bari gukora isuku ku musezero w’Umwami Mutara III Rudahigwa n’abandi bari gutunganya ahakirirwa abatabaye.

Ahakirirwa abatabaye ni mu Rukari ahari ingoro y’Umwami. Biteganyijwe ko hakirwa abantu barenga 2500. Aho ni naho hasomerwa misa yo kumusezeraho bwa nyuma indi mihango yo kumutabariza igakomereza i Mwima.

Imirimo yo gutabariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa yari irimbanyije, abafundi bacyubaka
Imirimo yo gutabariza Umwami Kigeli V Ndahindurwa yari irimbanyije, abafundi bacyubaka
Misa yo gusezera ku Mwami Kigeli V Ndahindurwa irabera mu Rukari ahari Ingoro y'Umwami
Misa yo gusezera ku Mwami Kigeli V Ndahindurwa irabera mu Rukari ahari Ingoro y’Umwami
Ingoro y'Umwami mu Rukari
Ingoro y’Umwami mu Rukari
Aha niho hazabera igitambo cya Misa cyo gusezera Umwami Kigeli V Ndahindurwa
Aha niho hazabera igitambo cya Misa cyo gusezera Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Amafoto: Sesonga Junior

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka