Amafaranga 100 ku munsi ntashobora gutunga umuntu- Hon Rucibigango

Ishyaka ry’abakozi mu Rwanda PSR, rirasaba ko umushahara fatizo remezo w’amafaranga 100 ku munsi ugaragara mu itegeko ry’umurimo ukwiye guhindurwa vuba nta mananiza ukajyana n’igihe, ngo kuko ayo mafaranga adashobora gutunga umuntu mu bihe tugezemo.

Hon Jean Baptiste Rucibigangio avuga ko amafaranga 100 adashobora gutunga umuntu mu gihe tugezemo
Hon Jean Baptiste Rucibigangio avuga ko amafaranga 100 adashobora gutunga umuntu mu gihe tugezemo

Ibi ngo birasabwa Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo, MIFOTRA, bigasabwa Minisiteri y’imari n’igenamigambi MINECOFIN, ndetse n’ibigo by’abikorera nk’uko umuyobozi mukuru w’iri shyaka, Hon Rucibigango Jean Baptiste abitangaza.

Ubusanzwe umushahara remezo fatizo, usobanurwa nk’amafaranga umukozi adashobora kujya munsi ku kazi ku munsi, kugira ngo ashobore kubaho.

Kuba uyu mushahara fatizo ugenwa n’itegeko ukingana n’amafaranga 100 guhera mu mwaka wa 1974, ubuyobozi bw’ishyaka PSR butangaza ko bifite ingaruka mbi ku igenwa ry’imishahara mu bigo by’igenga, mu kugena indishyi mu bigo by’ubwishingizi, ndetse no mu itangwa ry’ubwishingizi ku bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Hon Rucibigango kuri iyi ngingo agira ati” Abakoresha bagomba kwibuka ko uko uhembye umukozi wawe umushahara ushimishije bimutera ishyaka ryo gukora neza bigatuma nawe wunguka n’igihugu kikungukiramo.”

Ubuyobozi bwa PSR kandi bugaragaza ko hari imibare yerekana ko 93% by’abakozi mu Rwanda batunzwe n’imyuga itanditswe, bagatanga urugero rw’abakozi bo mu rugo.

Muri urwo rwego PSR isaba inzego za Leta zifite mu nshingano iyi myuga, gushyiraho amategeko atuma abakozi bakora iyo myuga babona ubwishingizi bwo kwivuza, n’ubwimpanuka bahurira nazo mu kazi ndetse n’ubwabagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

PSR kandi ivuga ko hashingiwe ku itegeko numero 13/2014 ryo kuwa 20/05/2014 rigena ubucuruzibw’amabuye y’agaciro na kariyeri igika cyaryo cya mbere, isaba abakoresha bo muri za mine gushyiraho uburyo bwo guca burundu imbogamizi ku mutekano n’impanuka bibera mu birombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.

PSR ni ishyaka rikunze kugira uruhare mu gukangurira Abanyarwanda kurushaho kugira umurava mu mirimo bashinzwe.

Ni ishyaka kandi rikunze kugaragara mu bikorwa byo guhugura urubyiruko rukongererwa ubumenyi kugira ngo rubashe kuva mu bujiji rwihangire imirimo rubashe kubona ibirutunga.

Iri shyaka kandi rinakorana cyane n’amasendika y’abakozi, bakabasha kubonera abashomeri imirimo ndetse bakanavuganira abakozi igihe bagiriye akarengane mu kazi bakarenganywa n’abakoresha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

yoooo biratangaje cyane umushahara fatizo wo muri 1974 hakwiye AMAVUGURURA YIHUSE

DON DIEU yanditse ku itariki ya: 7-05-2018  →  Musubize

This is a shame for the whole world.Biteye isoni kabisa.
Amafaranga 100 ku munsi?Yagura se iki?Mu gihe umufuka w’amakara ugura 12000 Frw,naho ubukode bw’inzu bukaba 100 000 Frw ku nzu y’ibyumba 2??
Koko dukeneye ubwami bw’imana kugirango bukureho social inequalities.Yesu yadusabye gusenga dusaba imana ngo izane ubutegetsi bwayo.Abakristu dusaba imana buri munsi tuyibwira ngo:"ubwami bwawe nibuze" (let your kingdom come).Nubwo bwatinze kuza,buri hafi.Nkuko dusoma muli Daniel 2:44,nibuza buzabanza bukureho ubutegetsi bw’abantu ku isi hose.Hanyuma Yesu ahabwe gutegeka isi yose,ayigire paradizo (ibyahishuwe 11:15).Nguwo umuti rukumbi w’ubusumbane,ubukene,intambara,ubushomeli,indwara,urupfu,etc...,kuko byananiye abantu.Ese waba ushaka ubwami bw’imana,cyangwa wibera gusa mu byisi ntiwite ku byerekeye imana?Niba ariko bimeze,bible ivuga ko abameze batyo batazaba mu bwami bw’imana.

Gatera yanditse ku itariki ya: 3-05-2018  →  Musubize

icyo nmigitekerezo kcyiza cyane Kiva kwishaka rya abakozi PSR erega abategetsi nkabo ngabo nibo abtura Rwanda bakeneye kwitaho kubaturage ukuntu babaho nibishobora kubatunga

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 3-05-2018  →  Musubize

uretse ayo frw 100 ku munsi ndetse frw 1000 ntacyo cyamarira umuryango wa bantu bareze 2 muri kino gihe tugezemo,reta igomba kureba uko yabigenza kuko umukozi udahembwe neza bituma na kazi ashinzwe atagakora neza bibashora mu kurya ruswa no gukora ibindi bibi byse kugirango bashobore kubona uko batunga imiryango yabo. umushahara ugendana ni gihe uko kigenda gihinduka.reta yemeza umushahara ukurikije uko ubuzima bumeze nuko isoko rihagaze mu gihugu.ese urugero tuvuze ko hari uburyo bwo guha abakora ikibatunga ubwo noneho reta yabagenera angahe.igihe kirageze ko umushara uhinduka bigandanye ni gihe tugezemo.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 2-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka