Amadini akwiye gufasha urubyiruko guca ukubiri n’ibiyobyabwenge- Minisitiri w’ Intebe Ngirente

Ministiri w’Intebe, Edward Ngirente yasabye amadini n’amatorero afashijwe n’Imana, kurera neza urubyiruko kugira ngo rucike ku biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.

Ministiri w'Intebe na Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame bitabiriye amasengesho ngarukamwaka y'Abayobozi bakuru b'igihugu
Ministiri w’Intebe na Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame bitabiriye amasengesho ngarukamwaka y’Abayobozi bakuru b’igihugu

Ibi Ministiri w’Intebe yabisabye abayobozi bakuru muri Leta n’amadini atandukanye, bitabiriye amasengesho ngarukamwaka kuri iki cyumweru yiswe ’Prayer Breakfast’, yo gushimira Imana no kuyiragiza muri uyu mwaka mushya.

Yagarutse ku mibare ya Polisi y’Igihugu igaragaza ko kuva 2013-2017 abantu bagera ku bihumbi 16,273 bari hagati y’imyaka 16 na 35, babaye imbata z’ibiyobyabwenge.

Ministiri w’Intebe yagize ati"Amadini n’amatorero arashishikarizwa kurera neza urubyiruko kugira ngo rudakomeza kwishora mu biyobyabwenge birubuza kwiteza imbere; kandi Imana izabidufashamo".

 Amasengesho ya Prayer Breakfast yabereye muri Convention Center
Amasengesho ya Prayer Breakfast yabereye muri Convention Center

Ministiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yiringiye Imana, ashingiye ku magambo yanditse muri Zaburi ya 23 agira ati"N’ubwo nanyura mu gikombe gicuze umwijima nta cyantera ubwoba".

Edward Ngirente yashimiye amadini n’amatorero by’umwihariko Umuryango ’Rwanda Leaders Fellowship’, avuga ko ari abafatanyabikorwa beza ba Guverinoma, kubera guhora bategura amateraniro yo gusengera Igihugu.

Umushumba Mukuru w’Itorero Anglican mu Rwanda, Musenyeri Onesphore Rwaje avuga ko amatsinda ashinzwe urubyiruko agomba kongera imbaraga mu gukomeza kwigisha ububi bw’ibiyobyabwenge.

Chorale de Kigali itaramira abitabiriye iri sengesho
Chorale de Kigali itaramira abitabiriye iri sengesho

Pasteri Didier Habimana wo mu Itorero Zion Temple, yigishije Iteraniro ry’abayobozi bakuru b’Igihugu ko kuba isi itazi ejo hazaza, ari yo mpamvu ngo bakwiriye kwiragiza Imana.

Ati" Maze igihe numva abayobozi batandukanye hano mu gihugu cyacu bavuga ngo hariho kutamenya neza ibihe biri imbere. Ni yo mpamvu dukwiriye kwiringira Imana".

"Ni nayo mpamvu Nehemiya yavugaga ngo ikiganza cy’Imana kiri kuri jye. Reka tubwire Imana ifate u Rwanda ukuboko; natwe tubwire Imana ngo Mana ubimfashemo".

Paster Didier Habimana niwe wigishije Ijambo ry'Imana
Paster Didier Habimana niwe wigishije Ijambo ry’Imana

Amasengesho yo gushimira Imana no kuyiragiza muri uyu mwaka mushya, yitabiriwe n’Abayobozi bagera ku 1,000 barimo abashyitsi baturutse mu bihugu bya Kenya, Uganda, Burundi, Kongo Kinshasa, Sudani y’Epfo, Congo Brazzaville, Togo, Tanzania, u Bubiligi, Canada, USA na Australia.

Umuryango Rwanda Leaders Fellowship washimiye imiyoborere ya Perezida Kagame, uvuga ko mu mwaka ushize ’Leta ibifashijwemo n’Imana’ yageze ku bikorwa bikomeye birimo amatora yabaye mu mutekano, ndetse ko yubatse ibikorwaremezo bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amasengesho y’intara ndetse n’uturere nayo arakenewe

Hategekimana sixbert yanditse ku itariki ya: 14-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka