Alpha Condé niwe muyobozi mushya wa Afurika Yunze Ubumwe (AU)

Alpha Condé umaze imyaka 7 ayobora Guinee Conakry, ni we watorewe kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, nyuma y’umwaka uyoborwa na Perezida wa Chad Idris Deby Itno.

Perezida Idriss Déby (wambaye umweru) ahererekanya ububasha na Perezida Alpha Condé
Perezida Idriss Déby (wambaye umweru) ahererekanya ububasha na Perezida Alpha Condé

Umuhango wo gutora uyu muyobozi w’Imyaka 78, wabaye kuri wa Mbere tariki ya 30 Mutarama 2017, ubera i Addis Ababa muri Ethiopia ku cyicaro cy’Uyu muryango, ahari kubera inama rusange ya 28 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Muri iyi nama isoza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2017, hakozwe n’amatora ya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ugomba gusimbura Dr Dlamini Zuma wari umaze imyaka ine ayobora iyi Komisiyo.

Aya matora yegukanywe na Moussa Faki Mahamat ukomoka mu gihugu cya Chad, akaba ari umwe mu bakandida batanu bahataniraga uyu mwanya.

Moussa Faki Mahamat utorewe kuyobora Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe
Moussa Faki Mahamat utorewe kuyobora Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka