Akarere ka Rwamagana karitakana abafatanyabikorwa ku idindira ry’imihigo

Akarere ka Rwamagana karavuga ko imwe mu mihigo gafite yadindiye kuko abafatanyabikorwa bagombaga kugafasha kuyuzuza, batashyize mu bikorwa ibyo biyemeje.

Kubaka Gare ya Rwamagana, umwe mu mihigo yadindiye mu Karere ka Rwamagana.
Kubaka Gare ya Rwamagana, umwe mu mihigo yadindiye mu Karere ka Rwamagana.

Imihigo yadindiye cyane muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015-2016 ubura iminsi mike ukarangira muri iyi Kamena, ni iyo kubaka gare no kugeza amazi mu gace kagenewe kubakwamo inganda.

Umuyobozi w’akarere, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko ku muhigo w’amazi, hari amafaranga akarere kagombaga gutanga kandi ngo yari ahari, ayagombaga gutangwa n’ikigo cya WASAC bari bawufatanyije arabura, bituma amazi atagezwa muri ako gace.

Ku muhigo wo kubaka gare akarere kari gafatanyije n’ikigo cya RFTC, na bwo ngo akarere kagombaga kwimura abatuye aho gare izubakwa kandi ngo byarakozwe, RFTC ntiyubaka, nk’uko Mbonyumuvunyi abyemeza.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab.

Ati “Umuhigo wa gare wagize ibibazo by’inyigo n’impungenge ko ibiciro by’amafaranga imodoka zinjira muri gare zishyura bishobora guhinduka, bikaba ikibazo kuri bo.”

Mbonyumuvunyi avuga ko bagiranye ibiganiro na Minisiteri ifite ubwikorezi mu nshingano, ikigo ngenzuramikorere cy’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) ndetse na RFTC igomba kubaka gare, kandi ngo bageze ku mwanzuro mwiza ku buryo hasigaye kunoza inyigo, imirimo yo kubaka igatangira.

Ikigo cya RFTC na cyo cyemeza ko bamaze kugirana ibiganiro, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wacyo, Anita Mukamutoni abivuga. Ati “Nta kibazo gihari kugeza ubu, hari ibyo twagombaga kubanza kumvikanaho kandi ubu biri ku murongo.”

Akarere kamaze kwishyura ba nyir'izi nzu ziri aho gare igomba kubakwa ariko umufatanyabikorwa wagombaga kuyubaka ntaratangira.
Akarere kamaze kwishyura ba nyir’izi nzu ziri aho gare igomba kubakwa ariko umufatanyabikorwa wagombaga kuyubaka ntaratangira.

Kuba iyo gare itarubakwa biracyabangamira abayikoresha, baba abashoferi n’abagenzi.

Umushoferi witwa Nkusi agira ati “Iyi gare iratubangamiye, cyane cyane mu gihe cy’imvura. Hari igihe usanga harimo n’ubucucike bukabije ku buryo umuntu abura n’uko aparika.”

Abagenzi na bo bavuga ko babangamiwe n’iyo gare, bagasaba ko hagira igikorwa.

Kalimba Martin ati “Igihe cy’imvura harekamo ibiziba, abagenzi tukabura aho twugama. N’imiparikire y’imodoka ntiba isobanutse, ntiwamenya ngo imodoka iyi n’iyi irajya hehe, mbese ni akavuyo.”

Muri iyi Gare ya Rwamagana harafunganye kandi ntikoze.
Muri iyi Gare ya Rwamagana harafunganye kandi ntikoze.

Ntitwabashije kuvugana n’ikigo cya WASAC ngo gitangaze icyo giteganya kuri uwo muhigo w’amazi, ariko Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, avuga ko cyemeye kuwushyira mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2016 - 2017 uzatangira muri Nyakanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kugeza amazi mu gace kagenewe kubakwamo inganda.
Murumva ni ukuri, aho mwagize umuhigo wo kugeza amazi meza mu baturage mu mirenge igize Rwamagana hari amasoko, ama centre ari kwiyubaka ndetse n’ikigo nderabuzima, ubwo se izo nganda ziruta abaturage.uwo mu higo ni mwiza ariko mwibuke ko abaturage aribwo bukungu bwa mbere bw’igihugu, ayo mazi rero agomba kugezwa mu baturage mbere na mbere aho kuyageza mu nganda.thanks

elias yanditse ku itariki ya: 23-06-2016  →  Musubize

Yewe iriya gare bayivuze guhera kubwa Mushayidi kugeza ubu . cyakora Mayor Rajabu turamwemera nahindure umugi wacu.kuko ugeze kure pe

Gakwandi jumaine yanditse ku itariki ya: 23-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka