Akarere ka Rulindo n’abafatanyabikorwa bishatsemo inka 970 zo koroza abatishoboye

Akarere ka Rulindo n’abafatanyabikorwa bako bishatsemo inka 970 zizorozwa abatishoboye, hagamijwe kwihutisha igenamigambi ryo koroza inka imiryango 15.500 biyemeje kugeraho bitarenze umwaka wa 2017.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, yifatanyije n'Abanyarulindo mu bwitange bwo koroza inka abaturage batishoboye.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, yifatanyije n’Abanyarulindo mu bwitange bwo koroza inka abaturage batishoboye.

Iki gikorwa cy’ubwitange cyabereye i Shyorongi tariki 10 Kamena 2016, cyahuje abaturage, ubuyobozi bw’akarere n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo inganda, imiryango yigenga, ibigo by’amashuri, amavuriro, amakoperative n’abikorera.

Buri wese cyangwa icyiciro, yiyemezaga umusanzu yatanga kugira ngo gahunda yo koroza inka abaturage igerweho.

Bamwe biyemeje umubare w’inka bazatanga, abandi biyemeza amafaranga bazatanga azagurwamo inka.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé wari muri iki gikorwa yagize ati “Ntitwatera imbere hakiri abantu bakiri mu bukene bukabije. Kwitanga ufasha abakene byongera umugisha, kuko ntawakwishimira kurya, mugenzi we yaburaye. Muri duke dufite, dusangire n’abatishoboye kandi ni twe tugomba kubazamura bakabuvamo.”

Abaturage b'Akarere ka Rulindo, abikorera n'abandi bafatanyabikorwa bako, bitabiriye igikorwa cyo kwishakamo izo nka.
Abaturage b’Akarere ka Rulindo, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa bako, bitabiriye igikorwa cyo kwishakamo izo nka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yagize ati “Kugeza ubu, akarere gahangayikishijwe no gushaka izindi nka 8097 kugira ngo mu mwaka wa 2017, nk’uko biri mu igenamigambi, tuzabe tumaze koroza imiryango itishoboye 15500.”

Avuga ko kubera icyuho cy’izo nka 8097 zikibura kandi hasigaye igihe gito, ari yo mpamvu batekereje ubundi buryo bwakunganira gahunda ya Girinka, abaturage bafite ubushobozi bakaba bagenda boroza bagenzi babo muri gahunda bise “Inka y’Akaguru.”

Iyo ni inka ihabwa umuturage akayorora, yamara kubyara agasigarana icyo ibyaye, yo akayiha undi muturage ukennye kugira ngo imubyarire na we, bigakomeza gutyo gutyo.

Mu kwiyemeza; hagaragaye ubwitange aho Akarere, Tumba College of Technolgy, n’ibindi bigo binyuranye byatangaga inka zirenga 10.

Igiteranyo cy’inka zabonetse muri icyo gikorwa cyo kwitanga, ni 877, naho amafaranga ni miliyoni 18 n’ibihumbi 570 by’amanyarwanda. Ayo mafaranga bahise bayabaramo inka 93; zose hamwe zihita ziba inka 970, ariko igikorwa kikaba kigikomeza.

Ibigo bitandukanye byitanze inka n'amafaranga. Umuyobozi w'Ikigo Tumba College of Technology, Gatabazi Pascal, na we yitanze inka 10.
Ibigo bitandukanye byitanze inka n’amafaranga. Umuyobozi w’Ikigo Tumba College of Technology, Gatabazi Pascal, na we yitanze inka 10.

Uhagarariye abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rulindo, Padiri Augustin Nzabonimana, yasabye abaturage kugira umutima wo gufasha abakene kuko ngo bitanga umugisha.

Yavuze ko abantu badafasha bagenzi babo ngo bagereranywa n’abamarayika ba Satani, akaba ari yo mpamvu nk’abafatanyabikorwa, bafasha abaturage bababaye.

Guverineri Bosenibamwe yasabye ubuyobozi kuzakurikirana imibereho myiza y’inka zihabwa abatishoboye no kuzirinda bafatanyije na ba veterineri, bagakora ibishoboka kugira ngo gahunda ya Girinka ikomeze kugenda neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka