Akanama k’umutekano ka AU kari mu mwiherero mu Rwanda

Abagize akanama k’umutekano k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) bateraniye mu Rwanda barebera hamwe uburyo intamba zahashywa kuri uwo mugabane.

Abagize akanama k'umutekano ka AU bateraniye i Musanze muri Rwanda Peace Academy
Abagize akanama k’umutekano ka AU bateraniye i Musanze muri Rwanda Peace Academy

Uwo mwiherero uri kubera mu Kigo cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) giherereye mu Karere ka Musanze, yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2017, akazamara iminsi ine.

Uteraniyemo impuguke 17 zaturutse mu bihugu 13 muri 15 bigize Akanama k’umutekano ka AU.

Filippe Karenzi, umujyanama wa mbere muri Amassade y’u Rwanda muri Ethiopie, ukurikirana gahunda z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, avuga ko bari kurebera hamwe uburyo intambara zakumirwa muri Afurika.

Agira ati “Twahuriye hano kugira ngo dufashe akanama gashinzwe umutekano muri Afurika kujya kihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo bifatirwa mu nama z’abakuru b’ibihugu kuko usanga inyanzuro bafata mu kugabanya intambara muri Afurika imyinshi idashyira mu bikorwa.”

Akomeza avuga ko bagiye kwibanda mu gushaka uko hashyirwaho umutwe w’ingabo uhuriweho n’ibihugu 15 bigize ako kanama, ushinzwe gutabara aho rukomeye.

Gouende Blaise Edouard, umujyanama wa Ambasade ya Repubulika ya Congo Brasaville muri Ethiopie agira Ati “Kuba turi mu Rwanda hari byinshi tugiye kunguka. U Rwanda ni urugero rwihariye mu kubaka umutekano muri Afurika.”

Ibihugu 13 byitabiriye uwo mwiherero u Rwanda, Burundi, Botswana, Chad, Congo Brazaville, Egypt, Kenya, Niger, Nigeria, Sierra Leone, Afurika y’Epfo,Togo na Uganda.

Mu bihugu 15 bigize ako kanama, igihugu cya Zambiya n’icya Algeriya ntibyabonetse muri uwo mwiherero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

URwanda turakataje mu iterambere kubera umuyobozi wacu ureba kure

BISANGABAGABO Alexis yanditse ku itariki ya: 13-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka