Airtel yagabanyije ibiciro byo guhamagara ku buryo buhoraho

Sosiyete y’itumanaho Airtel yatangaje igabanuka ry’ibiciro byo guhamagara ku bakiriya bayo, kandi yemeza ko atari iby’igihe gito ngo bihite byongera bihagarare.

Airtel yagabanyije ibiciro byo guhamagara
Airtel yagabanyije ibiciro byo guhamagara

Airtel ivuga ko umuntu uhamagaye yishyuzwa umunota wa mbere gusa amafaranga 30frw, ubundi agahamagarira ubuntu igihe cyose akirimo kuganira n’undi.

Iki kigo kivuga kandi ko cyagabanije igiciro cy’amafaranga 38Frw ku munota yo guhamagara ku yindi mirongo, akaba yashyizwe ku mafaranga 30Frw.

Gukoresha imbuga nkoranyambaga za twitter, facebook na whatsapp, nabyo ngo nta mafaranga bitwara umufatabuguzi wa Airtel.

Nanone ngo iyo umuntu amaze guhamagara abantu batatu ku munsi, abandi bose akurikijeho uwo munsi b’abafatabuguzi b’iyi sosiyete, abahamagarira ubuntu.

Iyi gahunda kandi ngto izakomeza nk’uko umuyobozi muri Airtel ushinzwe ubucuruzi, Moses Abindabizemo abivuga.

Yagize ati “Iyi gahunda ntabwo ari iy’igihe gito, ahubwo tuzakomeza kureba icyo twayinozaho dukurikije ibyifuzo by’abakiriya bacu”.

Abakoresha umuyoboro wa Airtel baravuga ko bashyizwe igorora
Abakoresha umuyoboro wa Airtel baravuga ko bashyizwe igorora

Ku rundi ruhande, abantu bakunda guhamagarana mu gihe kirekire, baravuga ko bashyizwe igorora.

Uwitwa Imanishimwe w’imyaka 20 ati”Mfite umukobwa w’inshuti yanjye witwa Jeanine, iyo tuvuganye iminota mike ararakara cyane”.

Uwitwa Claudine nawe avuga ko abakobwa iyo bari mu rukundo n’abahungu, ngo baba bashaka imitoma kurusha ikindi kintu gishimisha.

Ati”Nyine abahungu turaganira nta kintu bikanga kuko baba bafite ama inite ahagije; umuntu ntabwo yaba atakuganiriza ngo uvuge ko agukunda”.

Si aba gusa ariko kuko hari n’abavuga ko bizaborohereza akazi kuko hari ubwo umuntu akenera amakuru atandukanye, haba mu bucuruzi cyangwa indi mirimo.

Ubusanzwe ibiciro ku bantu babiri bavugana bari muri Airtel byari amafaranga 32Frw ku munota, kandi bikikuba hakurijwe umubare w’iminota abantu baganiriyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

turabashimiye cyane rwose kubwiryo gabanuka ryibiciro murabamere mukomerezaho.

nsazurugamba felix yanditse ku itariki ya: 28-01-2017  →  Musubize

Mbanje kubashimira cyane ngewe nkumu client wanyu mwarakoze kudutekerezaho niba Atari uguhamagara gusa na internet biba arubuntu,ark mwongere n’iminara kko haraho ugera rezo zigacika kd Atari nomucyaro ,ubwose mucyaro ho urumva Atari kure kubi .murakoze mwongere iminara yanyu

alias yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

ikibazo nta raison ta watApp dukunze kubona SMS zitugeraho nyuma yigihe kirekire zoherejwe

BAHATI Adrien yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka