Aho ubumwe butari ingaruka ziba mbi – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye abitabiriye isabukuru y’imyaka 20 y’Umuryango Unity Club, kurushaho kuba umwe no kubitoza abo bashinzwe.

Perezida Kagame yasabye abayobozi kwimakaza ubumwe mu bo bayobora
Perezida Kagame yasabye abayobozi kwimakaza ubumwe mu bo bayobora

Umuryango Unit Club ugizwe n’abahoze ari abayobozi mu nzego za Leta, abari mu buyobozi ubu ndetse n’abafasha babo.

Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ugushyingo 2016.

Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda batabaye umwe, bamera nk’isenene bashyira mu kintu bategereje kuzikaranga, zigatangira kuryana ubwazo kandi zisangiye ibyago.

Yagize ati “Niduhitamo guhangana hagati yacu, tuzaba duha urwaho abatatwifuriza ibyiza. Aho ubumwe, ubwumvikane, ubumuntu, ubunyarwanda bitari, habaho ingaruka mbi nk’izo twumvise mu buhamya bwatanzwe.”

Perezida Kagame yagarutse ku mpamvu ubumwe ari yo mahitamo yonyine ku Rwanda, avuga ko ari uko ubumwe bwabuze igihugu kigasenywa n’abaturage bacyo.

Yongeyeho ko nubwo igihugu cyamenyekanye ku mateka mabi, ubumwe bumaze kukigeza aheza hishimirwa na buri wese.

Ati “Uyu munsi, u Rwanda rwamenyekanye kubera amateka mabi, rubasha no kuba icyitegererezo cy’iterambere. U Rwanda rwababaye bikabije mu minsi 100, ariko rwageze ku bikorwa by’ishema mu myaka 20.”

Abayobozi bakuru ba Unit Club Bakata umutsima w'isabukuru ya 20 Unit Club Imaze
Abayobozi bakuru ba Unit Club Bakata umutsima w’isabukuru ya 20 Unit Club Imaze

Mu muhango wo Kwizihiza iyi sabukuru hatanzwe ubuhamya butandukanye bushimira Umuryango Unit Club, ku ntambwe igaragara mu bumwe n’ubwiyunge, umaze gufasha abanyarwanda gutera .

Kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Unit Club imaze , byabimburiwe n’ ihuriro rya cyenda ry’uwo muryango, aho bisuzumaga bareba ibyo uyu muryango wagezeho, ndetse banateganya ibyo bazakora mu myaka itaha.

Muri iri huriro Umuryango Unit Club waboneyeho guhemba abarinzi b’igihango 17.

Byari ibyishimo byinshi ku banyamuryango na Unit Club
Byari ibyishimo byinshi ku banyamuryango na Unit Club
Perezida Kagame yifatanyije nabo bizihiza uyu munsi mukuru
Perezida Kagame yifatanyije nabo bizihiza uyu munsi mukuru
Abayobozi basabwe gufata iya mbere mu kwimakaza ubumwe mubo bayobora
Abayobozi basabwe gufata iya mbere mu kwimakaza ubumwe mubo bayobora
Ibyishimo byari byinshi ku banyamuryango ba Unit Club
Ibyishimo byari byinshi ku banyamuryango ba Unit Club
Basusurukijwe n'abahanzi gakondo bakunzwe mu Rwanda
Basusurukijwe n’abahanzi gakondo bakunzwe mu Rwanda
Abayobozi bakuru b'igihugu bafashe ifito hamwe n'abarinzi b'igihango
Abayobozi bakuru b’igihugu bafashe ifito hamwe n’abarinzi b’igihango
Amafunguroo bari bateguriwe
Amafunguroo bari bateguriwe
Umutsima w'isabukuru y'imyaka 20 Unit Club imaze yubaka umuco w'ubuntu mu bantu
Umutsima w’isabukuru y’imyaka 20 Unit Club imaze yubaka umuco w’ubuntu mu bantu

Photo/ Muzogeye Plaisir.

Kureba amafoto y’ihuriro ry’abanyamuryango ba Unit Club nay’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’Imyaka 20 imaze yubaka ubumwe mu banyarwanda kanda hano n’ aha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

turashimira unity club ibyiza imaze kugeza kubanyarwanda ndetse tunashima cyane nuwayishyizeho.

kagabo innocent yanditse ku itariki ya: 7-11-2016  →  Musubize

nukuri abayobozi Bacu n,intangarugero turabishimiye

obed yanditse ku itariki ya: 5-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka