Ahamya ko agiye kongera kunywa amata abikesha “Girinka”

Umusaza Kavutse Aron utuye mu Karere ka Nyamagabe ahamya ko agiye kugira amasaziro meza kubera inka yagabiwe.

Umusaza Kavutse ngo agiye gusubira ku mata nyuma y'imyaka 27
Umusaza Kavutse ngo agiye gusubira ku mata nyuma y’imyaka 27

Uyu musaza w’imyaka 72 y’amavuko yatangaje ibi ubwo yagabirwaga inka muri gahunda ya “Gira Inka” tariki ya 12 Mutarama 2017.

Kavutse avuga ko hari hashize imyaka 27 atongeye korora inka kuko izo yari afite zagiye zimushiraho, abura n’ubushobozi bwo kugura izindi.

Akomeza avuga ko muri iyo myaka yose atoroye inka, we n’umukecuru we, babayeho mu buzima bubi kuko kubona amata yo kunywa byabagoraga. Ariko ngo iyo nka yagabiwe igiye gutuma yongera kunywa amata.

Agira ati “Mperuka inka mu 1990. Ijambo ryiza ry’umukuru w’igihugu watekereje koroza Abanyarwanda, abasaza n’abakecuru badafite itungo ngo batere imbere babona amata yo kunywa, babona n’agafumbire niryo ritumye nongera kubona inka. Anshubije ku mata rwose ndamushimira.”

Akomeza avuga ko iyo nka yagabiwe kandi izatumaa abona ifumbire yo gufumbira imyaka. Mbere ngo yayibonaga bigoye.

Kavutse avuga ko inka ari itungo rifite akamaro gakomeye kuko ngo mbere ubwo yari yoroye inka (ntavuga umubare wazo) zatumaga abona umusaruro mwinshi w’imyaka.

Izo nka kandi ngo zamufashije gutunga umuryango we, arera abana be uko bikwiye kugeza bakuze, ubu bose bakaba barashinze ingo zabo.

Akomeza avuga nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi atongeye gutunga inka kuko nta bushobozi yongeye kubona.

Kavutse asanga inka yahawe izatuma agira amasaziro meza
Kavutse asanga inka yahawe izatuma agira amasaziro meza

Kabayiza Lambert, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko gahunda ya Girinka yatangira mu mwaka wa 2006 muri ako karere bamaze gutanga inka zibarirwa mu bihumbi 12 na 587.

Akomeza avuga ko iyo gahunda irakomeje kuko ngo imiryango itoroye inka itararangira. Mu mwaka wa 2017 ngo bafite umuhigo wo gutanga inka zirenga 1600.

Kabayiza avuga ko nubwo ingengo y’imari bafite yo kugura inka itarenga inka 140 buri mwaka, gahunda yo kuzitura izakomeza kubafasha ari nayo yashyizwemo ingufu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka