Agendera ku mbago ariko ntiyifata nk’ufite ubumuga

Justin Niyigaba ntiyabasha kugenda nta mbago. Nyamara we yivugira ko atifata nk’ufite ubumuga kuko ku bw’insimburangingo atakigenza amaboko n’amaguru.

Atarahabwa insimburangingo, ahantu nk'aha ntiyashoboraga kuhicara kuko amaguru ye yagarukiraga mu mavi
Atarahabwa insimburangingo, ahantu nk’aha ntiyashoboraga kuhicara kuko amaguru ye yagarukiraga mu mavi

Niyigaba w’imyaka 34, nta gice cy’amaguru cyo munsi y’amavi yari afite kuko n’umubiri wasagukaga munsi yayo wagiye wikunja ukaba nk’ikirenge yakandagizaga akambakamba.

Hashize imyaka hafi 10 ahawe inyunganirangingo zimubashisha kugenda ahagaze, none n’ubwo yifashisha imbago imwe agenda avuga ko atakibarira mu bafite ubumuga.

Agira ati “Natangiye ishuri mfite imyaka 12 na byo biturutse ku gitutu cy’umuturanyi ku babyeyi banjye. Bo bari baratinye kunyohereza ku ishuri kuko babonaga ntagerayo. Imisozi y’iwacu irahanamye, no kugera ku ishuri byasabaga kwambuka imigezi ibiri.”

Icyamuteraga ipfunwe kurushaho, ni uko yageraga ku ishuri asa nabi. Ati “Intoki zabaga zagiyeho urume n’ivumbi, agakabutura na ko kahindanye. Nageraga ku ishuri abandi bana bakanshungera, ariko bageze aho baramenyera.”

Yaje gutsindira kujya kwiga mu mashuri yisumbuye, yiga icyiciro cy’amashuri abanza arakirangiza. Icyo gihe ubushobozi bw’ababyeyi bwari butangiye kuba buke, abona ibyo kwiga agiye kubihagarika. Ku bw’amahirwe yabonye umuterankunga.

Umuterankunga we yagiye kumuvuza mu kigo cya Gatagara cy’i Gikondo, muganga ababwira ko yarengeranye, ahubwo bamuha igare. Icyo gihe ngo yari asigaye yiga mu ishuri rya Gatagara riherereye i Huye aho yize ibijyanye n’Icunga mutungo.

Igare yahawe yaryifashishaga ari ku ishuri, ariko iyo yatahaga ntiyarigeranaga mu rugo. Ati “Narisigaga ku muhanda, nkazamuka iwacu nkambakamba, kuko aho iwacu batuye hahanamye cyane.”

Kuba igare rye ritarageraga ahantu hose, bikaba ngombwa ko akambakamba byagiye bimubuza amahirwe yo kwemererwa gukora ibizamini by’akazi.
Ati “Rimwe nagiye ku Mulindi. Nagezeyo intoki, amavi n’ikabutura nari nambaye byahindutse ivumbi. Nkomanze ku biro mbona barahungabanye cyane. Bambwiye ko bazampamagara, ndategereza amaso ahera mu kirere.”

Nyuma yaje kumva ko kuri HVP Gatagara na bo bari gushaka umukozi ukora ku kigo nderabuzima, ajya gusaba akazi, bo bamwitegereje babona ubufasha akeneye mu buryo bwihuta ari ubumufasha kugenda.

Bamushakiye abaterankunga bamuha inyunganirangingo ariko akazi yashakaga ntiyakabona. Ati “Nakize wa mwanya nashakagamo akazi waratanzwe, ndataha ariko numva nezerewe kuko noneho nabashaga kugenda.”

Asubiye iwabo noneho yagiye gushaka akazi aho yari yarakaburiye, abona ikiraka yavuyeho aza gukorera muri HVP Gatagara, aho ubu akora umurimo wo kwakira amafaranga.

Uyu murimo wanamubashishije kwiga Kaminuza yirihira, kandi no kugera ku ishuri ntibyamugoraga kuko yari asigaye agenza amaguru.

Abana bamugaye bajye bavuzwa kare

Ubuyobozi bwa HVP Gatagara bushishikariza ababyeyi bafite abana bamugaye kubavuza bakiri bato, cyangwa ubumuga bugitangira kubagaragaraho, kuko uretse gutuma bakira vuba, binabarinda ipfunwe bashoboraga kuzaterwa n’ubwo bumuga bamaze gukura.

Ku bufatanye na Handicap International, iki kigo cyatangije gahunda yo kwegera abaturage, bahereye mu Karere ka Nyanza, hakarebwa abafite ubumuga bakarangirwa aho bajya kwivuza, hakanahugurwa abantu benshi ku ko ubumuga bwigaragaza hagamijwe ko bufatiranwa hakiri kare, cyane cyane ku bana.

Niyigaba na we avuga ko abana bamugaye bavujwe kare byabarinda ipfunwe nk’iryo we yagiye aterwa no kugenza amaboko n’amaguru.
Ati “Iyo amabuye yanyicaga ku mavi, cyangwa mbona nsa nabi nyamara mbona abandi basa neza, nibazaga impamvu njyewe navukanye ubumuga.”

Ababyeyi be ngo bari baramubwiye ko akiri mutoya bagiye kumuvuza ku ivuriro ryari hafi y’iwabo, bakababwira ko ntacyo bamumarira.

Atekereza ko iyo baza kumenya HVP Gatagara ahari bari kumuvuza kare bikamurinda ipfunwe yagize kugera afite imyaka 25.

Ati “Iyo mvurwa nkiri mutoya nari gutangira ishuri nkiri mutoya. Simba nararinze kwiga kaminuza mfite imyaka 30. Ubumuga bwanjye mbona bwarankererejeho imyaka 10 mu buzima. Ababyeyi nabasaba kuvuza abana kare bakabarinda kuzanyura mu ngorane nk’izo nanyuzemo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ihangane.Tuzakomeza gukorera ubuvugizi(plaidoyer),Mworoherezwe mu bintu byose.

Damas yanditse ku itariki ya: 7-01-2018  →  Musubize

Ihangane.Tuzakomeza gukorera ubuvugizi(plaidoyer),Mworoherezwe mu bintu byose.

Damas yanditse ku itariki ya: 7-01-2018  →  Musubize

Ihangane.Tuzakomeza gukorera ubuvugizi(plaidoyer),Mworoherezwe mu bintu byose.

Damas yanditse ku itariki ya: 7-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka