Afurika ikwiye kwiga gukumira intambara zitaraba - Gen Romeo Dallaire

Gen Romeo Dallaire yasabye ingabo zo mu karere u Rwanda ruherereyemo gushaka uburyo bushya bwo gukumira intambara n’ubwicanyi bitaraba.

Gen Romeo Dallaire yatanze ikiniro i Kigali
Gen Romeo Dallaire yatanze ikiniro i Kigali

Gen Dallaire wayoboraga Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR) mu gihe Jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994, yatangiye ikiganiro i Kigali kuri uyu wa mbere.

Ibi ngo yabivugiye ku kuba Umuryango mpuzamahanga ukomeje kugaragaza intege nke mu gukumira ubwicanyi n’intambara bibera hirya no hino ku isi.

Yagize ati"Muri 1994 Umuryango mpuzamahanga wananiwe gukemura ibibazo by’intambara zaberaga hirya no hino birimo Jenoside yakorerwaga Abatutsi".

Nyuma yaho ngo Umuryango mpuzamahanga waricujije agira ngo ayo mahano ntazongera, nyamara nyuma y’imyaka 20 kuva muri 2014, intambara n’ubwicanyi birakomeje i Burundi, muri Syria n’ahandi.

Ati"Mukeneye uburyo bushya bwo gukumira hakiri kare; ubu burimo kwirinda gukoresha abana mu ntambara, kumenya hakiri kare ibibazo bigiye kuvuka no kubishakira ibisubizo mu buryo bwihuse".

Yavuze ko imbuzi zari ziriho mu Rwanda, zirimo ivangura ryagaragaraga mu mashuri, "abana b’Abatutsi barahezwaga".

Gen Romeo Dallaire arasaba ingabo gushaka uburyo bwo gukumira intambara zitaraba
Gen Romeo Dallaire arasaba ingabo gushaka uburyo bwo gukumira intambara zitaraba

Gen Dallaire yasubiye mu byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa LONI ucyuye igihe, Ban Ki Moon, ngo wasabye ibihugu gushakira ibisubizo mu mpande zose, hatabayeho gutegereza ko ibibazo bigira ubukana bukabije.

"Ntimugashake ibisubizo bike kuko ibi bituma mutagera ku ntego. Kandi ibyo bisubizo biri mu biganza byanyu mwebwe nk’Ingabo zo mu karere k’Afurika y’uburasirazuba(EASF)."

Mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda, kuva tariki 08 kugera ku ya 19 Gicurasi 2017, harabera amahugurwa ahuza Ingabo zituruka mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya, Malawi, Ethiopia, Comoros na Somalia.

Umuyobozi w’Ishuri ryigisha Amahoro, Col Jill Rutaremara yavuze ko aya mahugurwa n’ibiganiro bigamije kwishakamo ibisubizo, bagendeye ku rugero rw’ishyirwaho ry’inkiko gacaca.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka