AERG na GAERG bari gusangiza abafaransa amateka kuri Jenoside

Urubyiruko rwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi rwo mu miryango ya AERG na GAERG rwatangiye urugendo rw’iminsi 18 mu gihugu cy’u Bufaransa, aho rugiye kuzenguruka mu bice bitandukanye by’icyo gihugu ruvuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku munsi wa Mbere w'uruzinduko rwabo bakiriwe n'abayobozi b'Umujyi wa Gennevilliers
Ku munsi wa Mbere w’uruzinduko rwabo bakiriwe n’abayobozi b’Umujyi wa Gennevilliers

Iyi gahunda yiswe “Tour de France Imbere Heza” yateguwe n’iyi miryango ku bufatanye n’Umuryango w’Urubyiruko rwo mu bihugu by’i Burayi urwanya ivangura witwa EGAM (European Grassroots Antiracist Movement).

Mu gutangira uruzinduko rwabo basuye Umujyi (Mairie) wa Gennevilliers mu murwa mukuru wa Paris, aho bahuye n’abayobozi baho barimo Mayor Patrice Leclerc wabashimiye kuba bafashe iya mbere bakaza mu Bafaransa kubasangiza amateka banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bazajya mu mijyi itandukanye irimo: Paris, Lyon, Dieulefit, Nancy, Tomblaine, Bordeaux, Dourdan n’ahandi aho bazaba bavuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, baganira n’abanyeshuri mu mashuri yisumbuye no muri za kaminuza.

Muri urwo ruzinduko bazasura kandi Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi ruri mu Mujyi wa Paris; banifatanye n’ Abafaransa kwibuka inzirakarengane zaguye mu bitero by’ubwiyahuzi byabaye ku wa 13 Ugushyingo 2015 mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Paris.

Bari mu biganiro n'abayobozi b'Umujyi wa Gennevilliers
Bari mu biganiro n’abayobozi b’Umujyi wa Gennevilliers

Uretse ibiganiro bazatanga mu mashuri makuru na kaminuza bazajya no mu rubanza rwa Pascal Simbikangwa wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’aho bazahura n’abasenateri bo mu Bufaransa, bakomereze i Buruseli mu Bubiligi guhura n’abadepite bo mu bihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi

Aho bazajya hose bazatanga ubuhamya kuri Jenoside yakorwe Abatutsi bavuga uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa, uko yahagaritswe, ingaruka zayo n’uko u Rwanda rwiyubatse mu myaka 22 ishize.

Uretse ibyo, uru rubyiruko ruzanavuga uruhare rw’umuryango mpuzamahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane uruhare rw’u Bufaransa mu gutegura Jenoside, muri Jenoside ndetse na nyuma yayo.

“Tour de France: Imbere Heza” igamije gushimangira ubufatanye hagati y’urubyiruko rw’Abanyarwanda n’Abafaransa binyuze mu biganiro bitandukanye mu mashuri makuru na za kaminuza, ahari urubyiruko rw’Abafaransa rutazi uruhare rw’Igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyeshuri bo muri Lycée Galille de Gennevilliers bari kuganirizwa ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi
Abanyeshuri bo muri Lycée Galille de Gennevilliers bari kuganirizwa ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi

Kuva mu mwaka wa 2014 Umuryango EGAM ufatanyije na AERG hamwe na GAERG batangije gahunda yo kuvuga no kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yiswe “Génocide contre les Tutsis : la vérité, maintenant!” .

Iyi Gahunda igamije kumenyekanisha ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi no gusaba ko abakoze Jenoside bakidegembya mu bihugu by’u Burayi cyane cyane mu Bufaransa, bashyikirizwa inkiko.

Charles Habonimana wahoze ayobora Umuryango GAERG atanga ibiganiro
Charles Habonimana wahoze ayobora Umuryango GAERG atanga ibiganiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni agashya. Ubu se genocide yabaye aba bana bafite imyaka ingahe ku buryo alibo bajja kuyisobanura? Unu se ninabazwa ibibazo bakarya iminwa hali uzabarenganya?

Kagina yanditse ku itariki ya: 7-11-2016  →  Musubize

Aba bana burwanda nibavuge ibyabaye abatabizi babimenye nababizi babyirengagiza bamenyeko ntawuhisha ikibi
Gusa hari ababibwirwa uko bitari niyo mpamvu bakora ubushakashatsi basura igihugu bakareba uko urwanda rwari mbere bagerereranya nu rda rwuyumunsi erega ukuri gukiza byinshi.

eugenie yanditse ku itariki ya: 7-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka