Abitabiriye inama ya Transform Africa bakiriwe neza bataramirwa

Abitabiriye inama ya Transform Africa iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu bakiriwe baranataramirwa mu birori bigaragaza umuco Nyarwanda.

Abitabiriye Transform Africa bataramiwe n'Urukerereza
Abitabiriye Transform Africa bataramiwe n’Urukerereza

Ibyo birori byari byitabiriwe na Perezida Paul Kagame, Madame Jeannette Kagame n’Abaperezida ba Djibouti, Mali na Visi Perezida wa Zambia, byabaye ku mugoroba wo ku itariki ya 10 Gicurasi 2017.

Muri icyo gitaramo cyaranzwe n’imbyino z’itorero ry’igihugu Urukerereza, byagaragaye ko abanyamahanga bazikunze bakanagerageza kuzibyina.

Itsinda ry’abize umuziki ku Nyundo n’umuhanzi Mani Martin waririmbye indirimbo ye Afro bashimishije abatari bake muri icyo gitaramo.

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yifurije ikaze abitabiriye inama ya Transform Africa 2017.

Agira ati “Twabakiriye mu Rwanda, mwiyumve nk’aho muri iwanyu. Iyi nama izabungure byinshi ku buryo abaturage bacu bakwisanga mu ikoranabuhanga kugira ngo byihutishe iterambere. Turizera ko tuzava hano tumenyanye bityo turusheho kuganira ku cyateza imbere abaturage bacu.”

Umunyamabanga wa “Smart Africa”, Hamadoun Toure yavuze ko yanyuzwe n’imbyino z’Abanyarwanda akaba ashimishwa cyane no kubona imibyinire yabo.

Abitabiriye Transform Africa banataramiwe n'itsinda ry'abarangije kwiga umuziki ku nyundo
Abitabiriye Transform Africa banataramiwe n’itsinda ry’abarangije kwiga umuziki ku nyundo

Yavuze ko kandi iyi nama izatuma abantu bafata icyerekezo gihamye mu guteza imbere Afurika, abantu bagahanga udushya, urubyiruko rukabona akazi, bityo imiyoborere ikoroha abaturage bagatera imbere.

Agira ati “Nabonye ababyinnyi ndishima, navuze nti ‘uru ni u Rwanda iyi ni Afurika! Ndashimira Abaperezida bari hano by’umwihariko Perezida Paul Kagame.

Uyu ni umwanya dufite wo kureba icyerekezo cy’Afurika mu iterambere, ICT ikaduhuza kandi ikoroshya akazi kandi tugahanga udushya urubyiruko rukabona akazi n’ibindi.”

Inama ya Transform Africa 2017 izasozwa ku wa gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2017, irabera muri Kigali Convention Center, ikaba yaritabiriwe n’abagera kuri 3800 baturutse mu bihugu bisaga 80.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka