Abiga ubumenyingiro bakwiye kurangiza berekana ibikorwa aho kwerekana ibitabo

Ikigo giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), ndetse n’Ishuri rikuru IPRC-Kigali, basaba abiga imyuga n’ubumenyingiro kurangiza berekana ibyo bavumbuye aho kwerekana ibitabo.

Imishinga yatsinze yahawe ibihembo
Imishinga yatsinze yahawe ibihembo

Babitangaje kuri uyu wa kane ubwo batangaga ibihembo ku banyeshuri bahize abandi mu gukora imashini n’ibikoresho byahindura ubuzima n’imibereho by’abaturage.

Mu mwaka wa 2015-2016, nibwo abiga muri IPRC basabwe gutekereza, guhimba no gukora ibi bikoresho.

Imishinga 89 y’abantu ku giti cyabo cyangwa amatsinda y’abanyeshuri, niyo yahatanye hatoranywamo itanu ya mbere yahawe ibihembo by’amafaranga (kuva 500,000RWf kugera ku 40,000RWf) n’ibyemezo by’ishimwe.

Abakoze porogaramu (application) ijya muri telefone zigendanwa igafasha kugura itike yo kwitabira igikorwa cyose cyabereye mu Rwanda, hamwe n’imashini isohora iyo tike, ni bo babaye aba mbere.

Imishinga 89 y'abantu ku giti cyabo cyangwa amatsinda ry'abanyeshuri niyo yahatanye
Imishinga 89 y’abantu ku giti cyabo cyangwa amatsinda ry’abanyeshuri niyo yahatanye

Umushinga wabo (Isange smart ticketing) ngo ufasha umuntu kwishyura kuri mobile money itike (urugero nk’iyo kwitabira imikino).

Obedi Niyibizi uhagarariye itsinda yagize ati”Ubu nta kwirushya ujya kugura amatike, rimwe na rimwe ugasanga yashize kandi watakaje umwanya wakoze n’urugendo rurerure”.

Umushinga wa kabiri ni uw’uwahimbye imashini yikoresha mu gucuruza ibintu bifatika n’ibisukika (O’vender), bakozaho ikarita y’urugendo rwo mu modoka, cyangwa bagashyiramo ibiceri.

Abandi barimo abahimbye iziko n’imbabura bitekesha amabuye y’amakoro mu mwanya w’inkwi n’amakara,imashini itera umuceri mwinshi icyarimwe, ndetse n’imashini ikora amasabune.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’amahugurwa muri IPRC Kigali, Benimana Jean Claude, avuga ko batazongera kujya batanga impamyabushobozi ku bafite imishinga yanditswe mu bitabo.

Ati”Ubu nta kuvuga ngo washushanije imashini itera umuceri, ahubwo yikore uyihe umuturage, na we ayikoreshe bimworohereze mu mirimo ye.”

Umuyobozi wa WDA wungirije ushinzwe amahugurwa, Nsengiyumva Irené, yavuze ko hakenewe abanyeshuri bateza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

IPRC na WDA bemereye abakoze imishinga inkunga yo kubahuza n’abikorera bashobora kuyigura, ndetse no kubakorera ubuvugizi mu mabanki no mu kigega cy’ingwate BDF, kugira ngo bibafashe kubona igishoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka